Udushya

Ntibisanzwe: Hari abagabo bari kunywa amashereka y’abana babo bigatuma abana badakura neza

Mu gihugu cya Tanzaniya mu gace kitwa Iringa ndetse na Shinyanga mu Majyepfo y’Iburengerazuba bw’iki guhugu, haravugwa abagabo bakomeje kunywa amashereka yakabaye anywebwa n’abana babo bigatuma abana babo badakura neza, bakaba babikora bonka abagore babo amashereka mu rwego rwo kwivura isindwe (hangover).

Nkuko byatangajwe na BBC, Ibigo bya leta bifite aho bihuriye n’imirire myiza mu gihugu cya Tanzaniya byatunze agatoki bamwe mu bagabo bo muri kiriya gihugu konka amabere y’abagore babo bigatuma abana babo bahura n’ikibazo cyo kudakura neza, bikabaviramo kugwingira.

Umunyamakuru wa BBC, Hamphrey Mgonja yageze mu Ntara ya Iringa, asanga imvugo nzugusha iraca ibintu. Iyi ni imvugo imenyerewe mu tubari twaho.

Umwe mu bo yahasanze ntiyashatse kwivuga amazina, ati “Nta kibazo kirimo, iyo mbwiye umugore wanjye ko nshaka gahunda runaka [amashereka], umwana ashobora gutegereza cyangwa akaba ari we ubanza cyangwa akaba ari njye ubanza, we agategereza.”

Nkuko uwitwa Dr. David Nicholas yabwiye BBC, yavuze ko biriya bikorwa byo konka amabere abagore babo ari   ari uguhohotera abana ku bijyanye no kubona indyo yuzuye.  “Imyumvire y’aba bagabo ntaho ihuriye n’ubuhanga. Ni ugutwara abana ibyo kurya byakabaye bibafasha gukura neza.”

Biravugwa mu gihe 70% by’abatuye Iringa banywa inzoga zisindisha by’umwihariko inzoga gakondo. Ibi ngo biri mu muco wabo. Iyi nkuru ivuga ko aba bagabo bonka abagore ngo bahangane n’umunaniro baba batewe n’inzoga gakondo baba banyoye, ingingo igira uruhare runini mu igwingira ry’abana baba bagikeneye amashereka.

Src: Umuryango

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Articles

Back to top button