AmakuruImikino
Trending

Pedri yongereye amasezerano mu ikipe ya Fc Barcelona

Umukinnyi wo hagati mu kibuga mu ikipe y’igihugu ya Espagne, Pedro González López uzwi cyane nka Pedri yamaze kongera amasezerano mu ikipe ya Fc Barcelona azamugeza mu mwaka wa 2030.

Uyu mukinnyi ni umwe mu beza isi ifite bakina mu kibuga hagati, aho hari benshi badatinya kuvuga ko ari Iniesta mushya bitewe n’imikinire ye ndetse n’ubuhanga buhambaye agaragaza iyo ari mu kibuga.

Pedri Gonzalez akaba yamaze kongera amasezerano y’imyaka 5 mu ikipe ya Fc Barcelona, Aya akaba ari amasezerano azamugeza mu mwaka wa 2030 agikinira iyi kipe ibarizwa mu ntara ya Catalogna.

Pedri n’umukinnyi ngenderwaho mu ikipe y’igihugu ya Espagne

Kongera amasezerano kwa Pedri Gonzalez bibaye nyuma yaho mu minsi ishize myugariro Ronald Araujo nawe yari yongereye amasezerano y’imyaka itandatu azamugeza mu mwaka wa 2031 akinira ikipe ya Fc Barcelona ndetse iyi akaba ari gahunda perezida w’iyi kipe Joan Laporta yihaye yo kongerera abakinnyi benshi amasezerano.

Pedri Gonzalez akaba ari umukinnyi wanyuze mu makipe atandukanye arimo ikipe ya Tegueste, Juventud Laguna na Las Palmas ubwo yakinaga mu makipe y’abana, Mu gihe mu makipe makuru yakiniye ikipe ya Las Palmas ndetse n’ikipe ya Fc Barcelona akinira kugeza ubungubu.

Pedri yongereye amasezerano azamugeza muri 2030

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Articles

Back to top button