Ubuzima

Sobanukirwa Ingaruka ziterwa no gukora imibonano mpuzabitsina wasinze

Imibonano mpuzabitsina ni igikorwa cy’abantu babiri babyumvikanyeho,gikwiye gukorwa umuntu ari gutekereza neza,ariko kuyikora wasinze cyangwa wanyweye inzoga nyinshi,bitera ingaruka mbi zirimo guhubuka no kubangamira uwo muri kumwe cyangwa kwikuririra ingaruka ziganisha ku kwicuza.

Igikorwa cyo kubonana n’uwo mwashakanye,cyangwa undi muntu mwabyumvikanye,gitegurwa mu buryo butandukanye,yaba mu mirire no mu minywere,ugafata amafungo n’ibinyobwa bifitiye umubiri akamaro.

Benshi bavuga ko gukora imibonano basinze bibafasha gutinyuka bagashira ubwoba,ndetse inzoga zikabongerera ibyishimo.Nyamara gusinda ni kimwe mu bigaragaza ko ubwonko bw’umuntu butari gukora neza.

Umuntu wasinze akenshi yitekerezaho kurusha abandi.Igikorwa cyo kubonana n’uwo mwashakanye,gisaba kuba wumva uwo muntu mukajya inama,ndetse mugakora ibyo mwumvikanye,ariko gusinda mu gikorwa,bishobora gutera kubangamira undi bitewe nuko ubushobozi bwo kumva inama buba bwagabanutse.

Inzoga n’ibiyobyabwenge bitandukanye bishobora kugukoresha imibonano y’igihe kirekire ukarambira uwo muri kumwe,cyangwa mutabyumvikanaho mukagirana amakimbirane n’intonganya bitewe n’uko ubwonko buri kuyoborwa n’inzoga wanyweye,ukamera nk’umufata ku ngufu.

Umuntu wasinze ashobora kugira ibibazo byinshi birimo kuruka,kwihagarika kenshi,kumena amabanga no kuvuga amagambo menshi atari ngombwa,cyangwa se kujunjama bitewe n’imyitwarire imuranga iyo yasinze,nyamara ibyo byose byabangamira amabanga y’abashakanye cyangwa gutera akabariro.

Inzoga zikwiye kwirindwa muri icyo gikorwa,kikaba binyuze mu kujya inama,intekerezo nzima,urukundo n’ibindi.

Abantu benshi bafata imyanzuro idahwitse kubera gusinda no kunywa inzoga nyinshi.Ushobora gusama,bitewe nuko wasinze ku rwego unanirwa kwirinda ,ukisanga mu bibazo bikurikirana ahazaza hawe.

Mu binyobwa bikwiye kwitabwaho mbere yo gukora imibonano mpuzabitsina harimo amazi meza,kuko agira uruhare rwo kuruhura mu bwonko no gusukura zimwe mu ngingo zigize umubiri,umuntu akaba atekanye.

Inzoga uretse kuba ari mbi no mu buzima busanzwe,ni mbi cyane kurushaho ,igihe zikoreshejwe mu kwitegura gukora imibonano mpuzabitsina.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Articles

Back to top button