Imikino

Steven Mukwala top score wa Uganda premier league mu marembo yinjira muri Sunrise fc.

Rutahizamu w'Umugande Steven Mukwala wayoboye abandi muri UPL arifuzwa n'ikipe ya Sunrise kuba yaza agasimbura Babua Samson wayoboye abandi nawe kubitego byishi wasize Sunrise ku mwanya wa 7 namato 30.

Ikipe ya Sunrise nyuma yaho itakarije rutahizamu wayo witwaye neza mu mwaka w’imikino 2019-2020, Samson Babua wa yoboye urutonde rwabakinnyi batsinze ibitego byinshi warangije afite 15.

Moses basena ibumoso na Steven Mukwala hagati

Amakuru ava mubahafi mu ikipe ya Sunrise fc avugako Moses Basena utoza ikipe ya Sunrise Fc ko agiye kuzana umwana muto uzwi kumazina ya Steven Mukwala wavutse 15/jully/1999 ufite 1.76m zuburebure, Umukinnyi wa Vipers watijwe mu ikipe ya Maroons mugihe kingana n’imyaka 2, Basena ashaka kumuzana akaza kubafasha mu busatirizi ngo asimbure Babua Samson .

Steven Mukwala yarangije irushanwa ariwe uyoboye uganda premier league n’ibitego 13. Makwala 2018 wahamagawe mu ikipe y’igihugu Uganda Cranes Under 23 ku mukino wabahuje na Ghana nuwa Cameroon agatsinda ibitego 2,

Stiven Mukwala

Steven Mukwala amasezerano ye mu ikipe ya Vipers akaba azarangirana nuku kwezi kwa 7, Mukwala ushakishwa n’ amakipe menshi harimo KCCA fc,Sunrise ikaba iri murugamba rwo kureba ko yamwegukana akaziba icyuho cya Babua Samson .

Steven Mukwala

Steven Mukwala wa zamukiye mu ikipe itoza abana bato 2014-2015 ya Edgars Football club mu mikino 8 agatsinda mo ibitego 17, mu mwaka wa 2016 yerekeza mu ikipe ya Buleemezi akina imikino( 8) atsindamo ibitego 5, ntiyahatinda mu mwaka wa 2017, yerekeza mu ikipe ya Singo akina imikino 9 atsindamo ibitego 6 , mu mwaka wa 2018-2019 yinjira muri Vipers akina imikono 7 atsindamo ibitego 3 gusa atizwa muri Maroons 2019-2020 ya kiniraga kuntizanyo yatsinze ibitego 13 mu mikino 21 yakinye mbere y’uko shampiyona ihagarikwa

Moses Basena kurubu ubarizwa mu gihugu cy’ Ubugande akaba yaragiranye ibiganiro na Mukwala Steven akaza kumufasha mu mwaka w’imikino wa 2020-2021 nkuko Bitangazwa n’ikinyamakuru cyo mu gihugu cya Uganda
Swiftsport cyandika sport ndetse binashimangirwa n’Umwe mubari hafi na Sunrise.

One Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Articles

Back to top button