Udushya

Umugore yasabye Leta kutababangamira nyuma yo gushinga idini ry’abakobwa b’abatinganyi

Mu gihugu cya Kenya, Umugore witwa Nzilani Jacinta Kilonzo yashinze idini rizajya risengeramo abakobwa baryamana bahuje ibitsina n’abagenzi babo bimwe bita ubutinganyi, maze asaba Leta y’icyo gihugu kutazabyitambikamo ngo ibabangamire ibabuze gukora ibyo bashaka kuko ari uburenganzira bwabo.

Ibi bibaye nyuma y’uko abakobwa baryamana bahuje ibitsina (Abatinganyi) mu gihugu cya Kenya bakomeje kwibasirwa cyane n’abantu benshi babashinja ko ibyo bakora bitari bikwiye, uyu mugore witwa Jacinta Nzilani Kilonzo we avuga ko buri muntu wese afite uburenganzira bwo gukora ibyo yifuza byose nta muntu umubangamiye.

Uyu mugore yavuze ko yinjiye mu bijyanye n’ubutanganyi igihe yari afite imyaka 16, aho vuga ko buri wese afite amahitamo ye mu gihe cy’imibanire ya muntu aho bafite uburenganzira n’amahirwe yo guhitamo uwo bifuza kubana nabo, ibi bikaba ari nabyo ngo byatumye ahitamo gushinga idini ry’abakobwa b’abatinganyi.

Jacinta Nzilani Kilonzo yakomeje avuga ko kwiyumvamo abagire bagenzi be byaje ubwo yari afite imyaka 16, aho ngo yaje guhura n’umugore w’umupasiterikazi barakundana ndetse baza no kubana nyuma y’uko uwari umugabo we yari amaze kwitaba Imana.

Src: Inyarwanda

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Articles

Back to top button