Ubuzima

Dore ibyiza n’ibibi byo kurya urusenda ku buzima bwacu

Urusenda n’ikimwe mu biribwa bifasha cyane umubiri wacu kuko rukungahaye cyane ku kinyabutabire capsaicin, gituma urusenda ruryoha kandi rukagira ubukana. Uretse capsaicin ibonekamo, urusenda rukungahaye no ku bindi bifitiye akamaro umubiri wacu nka, beta carotene, alpha carotene, Vitamin C ndetse na fibre z’ingenzi.

Nubwo urusenda ari ingirakamaro cyane ku buzima bwa muntu gusa rugira n’ingaruka zitari nziza ku buzima bwacu mu gihe twaba turukoresheje cyane birenze urugero kuko haribyo rwangiza mu mubiri w’umuntu.

tukaba tugiye kurebera hamwe ibyiza by’urusenda ndetse n’ibibi byarwo:

Dore Akamaro k’urusenda ku buzima bwacu

  1. Gutuma igogorwa rigenda neza

Urusenda rukungahaye cyane kuri fibres zifasha mu gusukura amara no gutuma ibicamo byose bigenda mu buryo bwiza. Bityo rugafasha kugabanya igihe ibyo wariye bimara mu nzira y’igogora, bikaba byanakurinda kwituma impatwe.

2.Kongera ubudahangarwa

Vitamin C ibonekamo ku rugero ruri hejuru, ifasha mu kongera ubudahangarwa bw’umubiri no kurwanya indwara nko gufungana, ibicurane na sinusite. Capsaicin iboneka mu rusenda igira uruhare mu gutuma ururenda ruba mu mazuru rukora neza kimwe n’udufuka tubamo umwuka twa sinusi. Iki kinyabutabire kigira uruhare mu gufungura udutsi duto dutwara amaraso, bityo bigafasha mu kurwanya indwara z’ibicurane no gufungana.

3. Rufasha kugabanya ibiro

Urusenda rugira uruhare runini mu kongera uburyo umubiri utwika ibinure. Ibi uzabibonera ahanini mu gihe uri kurya uru rusenda, ko utangira kubira ibyuya. Kurya ibyo kurya birimo urusenda rwinshi, bizafasha umubiri gutwika ibinure cyane no kubikoresha vuba.

4. Rugabanya ibibazo by’umutima

Urusenda rufasha cyane mu kugabanya urugero rw’ibinure bya triglyceride, bityo bikaba bigabanyije ibyago byo kwibasirwa n’indwara z’umutima ndetse na stroke. Uretse kurinda izi ndwara, rufasha kurinda ko ibinure byakwihagika mu dutsi duto dutwara amaraso, bityo rugafasha mu kugabanya umuvuduko w’amaraso (blood pressure) no kugabanya uburyo umutima utera (heart rate)

5. Rurinda gusaza

Urusenda rukize cyane ku bifasha bikanarinda umubiri gusaza. Mu gihe mu mubiri harimo uburozi (buzwi neza nka free radicals) bituma uturemangingo tutabasha gukora neza, amaraso agatangira kuzamo utubumbe duto, bikaba byanatera indwara z’umutima.

Dore ingaruka z’urusenda ku buzima bwacu

  1. Kurya urusenda rwinshi bishobora gutera kubabuka mu bice by’urwungano ngogozi, aho twavuga nko mu kanwa, mu muhogo, mu gifu , mu mara ndetse rimwe na rimwe wajya kubyivuza ugasanga byanze gukira.

2. urusenda rwinshi rutuma mu kanwa hagabanura uburyo wumvamo ubushyuhe ndetse n’ibijyanye nuko usanzwe wumva icyanga mu kintu runaka ushyize mu kanwa kawe.

3.urusenda rwinshi rugira ingaruka ku muntu urwaye igifu kuko bituma igifu gikomeza kwangirika mu buryo buhambaye cyane.

4. Hari abantu batemerewe kurya urusenda nk’abantu barwaye indwara zo mu mara, abarwaye indwara zituma amaraso adatembera neza mu mubiri, abafite ibisebe ku gifu ndetse n’abantu bagira allergi y’urusenda.

Bantu mukunze kurya urusenda cyane nizereko mubonye ko rufite akamaro kenshi ku buzima bwacu ariko rukanagira n’ingaruka zitari nziza mu buzima bwa muntu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Articles

Back to top button