Udushya

Umusore yasabwe gushyingiranwa n’umukobwa ufite uburwayi bwo mu mutwe nyuma yo gufatwa amusambanya

Umusore ukomoka mu gihugu cya Ghana utatangajwe amazina ye ndetse n’imyirondoro, yategetswe n’ubuyobozi gushyingiranwa n’umukobwa ufite uburwayi bwo mu mutwe cyangwa se agafungwa nyuma yo gufatwa asambanya uwo mukobwa.

Uyu musore wahawe inkwenene n’abantu batandukanye bakoresha imbuga nkoranyambaga hariya mu gihugu cya Ghana bitewe nibyo yakoze, yafashwe n’abasore bagenzi be nyuma yo kumubona arimo gusambanya uriya mukobwa ufite uburwayi bwo mutwe.

Nkuko ibinyamakuru bitandukanye mu gihugu cya Ghana birimo za. opera.com byabitangaje, ngo abo basore bakibona uriya musore mugenzi wabo asambanya uriya mukobwa babanje kugira ngo barakundana, ariko baje gusanga ari umukobwa ufite uburwayi bwo mu mutwe niko gutangira guhondagura uriya muhungu bikomeye cyane.

Mu gihe uriya musore yakubitwaga n’abasore bagenzi be bari bamusanze akora ariya mahano, haje kuza umusaza asaba abo basore kureka gukubita uwo muhungu maze bahita bamujyana mu buyobozi, bakimugeza imbere y’ubuyobozi yatangiye gusaba imbabazi ariko birangira ategetswe gufata uwo mukobwa akamugira umugore cyangwa atabyemera agafungwa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Articles

Back to top button