Ubuzima

Uburusiya: Abantu 518 bapfuye umunsi umwe bishwe nicyorezo cya Coronavirus

Mu gihugu cy’Uburusiya ibintu bikomeje kugenda biba bibi cyane, bitewe n’umubare w’abantu bandura icyorezo cya Covid-19 ukomeje kwiyongera cyane ndetse n’abahitanwa nacyo bakagenda baba benshi cyane, kandi bizwi neza ko iki gihugu cy’Uburusiya aricyo cya mbere cyatangaje ko cyabonye urukingo rwa coronavirus.

Nkuko byatangajwe na Minisiteri y’ubuzima mu gihugu cy’Uburusiya, muri iki gitondo cyo kuwa 2 tariki ya 5 Mutarama 2021, abantu basaga 518 bahitanwe n’icyorezo cya coronavirus ndetse abantu bashya banduye iki cyorezo bakaba bagera ku 24, 246, mu gihe ejo hashize kuwa 1 hari habonetse abantu bashya banduye bagera ku 23, 351 naho abishwe niki cyorezo bakaba bari 482.

Ibi bikaba byatumye mu gihugu cy’Uburusiya abamaze kwandura icyorezo cya Coronavirus bagera kuri 3,284,384 kuva ikicyorezo cyahagera, naho abamaze guhitanwa niki cyorezo ni 59,506 , mu gihe abamaze gukira iki cyorezo muri kiriya gihugu bakaba bangana na 2,662,668 kugeza ubu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Articles

Back to top button