Afurika y’epfo: Goodwill Zwelithini wari umwami w’Abazulu yitabye Imana
Mu gihugu cya Afurika y’epfo haravugwa inkuru y’urupfu rw’umugabo witwa Goodwill Zwelithini wari umwami w’Abazulu ubwoko b’Abirabura bubarizwa muri kiriya gihugu, akaba yitabye Imana afite imyaka 71 y’amavuko azize indwara ya Diyabete.
Amakuru y’urupfu rw’umwami Goodwill Zwelithini yamenyekanye binyuze ku mugabo ukomeye cyane ukomoka mu bwoko bwaba Zulu witwa Mangosuthu Buthelezi, uyu mugabo nawe akaba yaramenyekanye cyane mu mateka y’igihugu cya Afurika y’epfo mu gihe cya Apartheid.
Uyu mwami w’aba Zulu Goodwill Zwelithini yagiye ku ngoma mu mwaka wa 1971 asimbuye papa Bhekuzulu, akaba yitabye Imana yari akunzwe cyane n’abaturage b’Abazulu kubera ko yakundaga kubonana nabo inshuro nyinshi bakabyina indirimbo gakondo z’Afurika y’epfo ndetse bagakora n’imihango yo mu idini y’abakurambere babo.
Goodwill Zwelithini Yagiye akunda kubwira ibinyamakuru bitandukanye ko adashobora gutererana cyangwa se ngo atume abaturage bo mu bwoko bw’aba Zulu bibagirwa amateka yabo ndetse naho baturutse n;uburyo bafatwagamo kera.
Ubwami bw’Abazulu ni bumwe mu bwami bwo muri Afurika bwari bukomeye kurusha ubundi mu mateka y’Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara mu myaka yashize.