Amakuru

Burundi: Ku munsi wejo hategenijwe umuhango wo guhemba abitwaye neza muri shampiyona

Nyuma yaho shampiyona y’umupira w’amaguru mu Burundi Primus league irangiriye, ikipe ya le Message Ngozi ikegukana igikombe cya shampiyona y’iki gihugu, ubu igitahiwe n’uguhemba abitwaye neza muri uyu mwaka w’imikino wa 2019-2020.

Uyu muhango uteganijwe ku munsi wejo tariki ya 11 Nyakanga 2020, biteganijwe ko uyu muhango uzabera muri stade yitiriwe urukundo, abantu benshi bakaba bibazaga niba ibi birori bizaba bitewe n’icyorezo cya coronavirus gikomeje kugaragara mu Burundi ndetse n’uyu mugabane dutuyeho.

Ni umuhango uzatangirwamo ibihembo byinshi bigiye bitandukanye, umukinnyi mwiza w’umwaka, umukinnyi watsinze ibitego byinshi, umuzamu w’umwaka, umutoza w’umwaka, umukinnyi ukiri muto witwaye neza, ikipe ya 11 beza bitwaye neza ndetse n’ibindi bihembo byinshi cyane.

Shampiyona y’iki gihugu uvuzeko ntamafaranga menshi abamo ntiwaba wibeshye ugereranije na shampiyona z’bihugu bigikikije birimo niyu Rwanda, gusa ni shampiyona igaragaramo impano nyinshi z’abakinnyi, kuko buri mwaka hasohoka abakinnyi benshi berekeza mu zindi shampiyona.

Iyi shampiyona yagiye ivamo abakinnyi benshi batandukanye harimo abagiye banyura mu makipe yo mu Rwanda ndetse nabahri ubu ngubu, abo twavuga nka Kwizera Pierrot, Jules Ulimwengu, Bonfils Caleb, Ngandu Omar, Gael Duhayindavyi, Ihoreho Arsene waguzwe na Rayon sport ndetse n’abandi benshi cyane bagiye banyura hano.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Articles

Back to top button