Amakuru

Kigali: Abagera kuri 15 bafunzwe bazira kurenga ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19

Abanyeshuri bigaga imodoka ndetse n’abigisha babo wongeyeho n’abacika inzego z’umutekano, nibamwe mu bafungiye kuri sitasiyo ya polisi ya Remera mu mujyi wa Kigali bazira kurenza amasaha yagenwe yo gutaha mu ngo zabo ndetse n’abazira gucika inzego z’umutekano mu gihe bafashwe.

Umuvugizi wa Polisi, CP John Bosco Kabera agira ati “Abantu bigisha gutwara ibinyabiziga bashobora kugira uruhare mu kwanduza icyorezo Covid-19, kuko umunyeshuri aba ava mu modoka undi ajyamo, nyamara ntawe uzi aho mugenzi we yaturutse, niba ari muzima cyangwa arwaye”.
“Bagomba guhagarika kwigisha ibinyabiziga kugeza igihe amashuri azafungurirwa, babyanga bagafungwa ndetse bakaba bacibwa ihazabu(amande) nk’uko amategeko abiteganya”.

Uwase Sandrine wafashwe yiga gutwara imodoka avuga ko umwarimu we yamubwiye ko byemewe kwiga, ndetse aho yigiraga hakaba ari hasanzwe higishirizwa gutwara ibinyabiziga.

Uyu mukobwa w’imyaka 25 asaba imbabazi, avuga ko atazongera kugwa mu mutego wo gushukwa no kurenga ku mabwiriza Leta yashyizeho yo kwirinda Covid-19.

Uwitwa Nyandwi we avuga ko polisi yamusabye ibyangombwa ubwo yari yarengeje igihe cyo gutaha bakamutegeka kujya i Nyamirambo kuri sitade kubitegererezayo, aho kujyayo ngo yabikije moto kuri sitasiyo ya lisansi yigira iwe mu rugo.

Nyandwi yafashwe asubiye kuri polisi kureba ibyangombwa bye, akaba ari na bwo buryo abapolisi bakoresha mu gufata abanga kujya muri sitade nijoro.

Umuvugizi wa Polisi avuga ko n’ubwo bamaze kwerekana benshi banga kumvira abapolisi mu gihe batinze gutaha, Polisi idateze kureka gufata n’abandi.

CP Kabera agira ati”Abantu bagenda nijoro amasaha yarenze Polisi ikabahagarika, ikababwira aho bajya bakanga kubikora bagakora ibyabo, turagirango tumenyeshe Abanyarwanda ko mu gihe hari ibyo abapolisi bagusabye ugomba kubyubahiriza”.

Yakomeje avuga ko muri iki cyumweru ndetse no mugihe gishize hamaze gufatwa abantu barenga 16 bazira kutubahiriza ibyo polisi iba yabasabye ahubwo bagakora ibyabo, yavuzeko bagiye kumara iminsi itanu kuri sitasiyo ya polisi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Articles

Back to top button