AmakuruImikino
Trending

Umunyezamu wa Arsenal yaciye agahigo

Umuzamu w’ikipe ya Arsenal, David raya, yabaye umuzamu wa mbere wujuje imikino 10 atinjizwa igitego muri uyu mwaka w’imikino ibyo bita Clean sheet mu rurimi rw’icyongereza.

Ibi David Raya yabigezeho ku mugoroba wo kuriki cyumweru ubwo ikipe ya Arsenal yanganyaga ubusa ku busa n’ikipe ya Manchester City yari yabakiriye kuri Etihad Stadium mu mukino wa Shampiyona utari woroshye.

Ni umunyezamu witwaye neza muri uyu mukino kuko atigeze yinjizwa igitego na kimwe ndetse yagiye akuramo imwe mu mipira yari ikomeye yabaga itewe n’abamwe mu bakinnyi b’ikipe ya Manchester City ndetse n’imitwe yatewe na Nathan Ake hamwe na Haaland.

David Raya ukomeje kwitwara neza cyane mu ikipe ya Arsenal nyuma yo kuva mu ikipe ya Brentford nk’intizanyo ndetse no kwambura umwanya ubanzamo mugenzi we Ramsdare wari usanzwe abanza mu izamu.

Sibyo gusa kuko David Raya ukomoka mu gihugu cya Espagne yanabaye umuzamu wa mbere utinjijwe igitego ku kibuga cya Manchester City, Etihad Stadium nyuma ya Vicente Guaita wari warabikoze mu kwezi kwa 10, 2021.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Articles

Back to top button