Ubuzima

Dore ibyo abakundana bakwiye gukora muri iki gihe turimo gusoza umwaka

Mu gihe habura amasaha macye kugirango dusoze umwaka wa 2020, abakundana bagakwiye kwicara bagasuzuma ibyo banyuzemo muri uyu mwaka ndetse bakagira n’ibyo biyemeza mu mwaka mushya tugiye gutangira wa 2021.

Burya urukundo n’ikintu gikomeye cyane bisaba kugirango abakundana bajye bahora bameranye neza ndetse bahorane ibyishimo mu rukundo rwabo, niyo mpamvu rero abakundana bakwiriye gufata umwanya bakaganira kubyo banyuzemo muri uyu mwaka wa 2020 tugiye gusoza, bakarebera hamwe ibi bikurikira:

1)Musuzume uko mwabanye mu mwaka uri gushira: Hagati yanyu uko mukundana mwanyuze muri byinshi mu gihe kingana n’amezi 12. Mwibaze uko mwabanye niba ari neza cyangwa ari nabi bityo bibahe umurongo muzagenderaho umwaka utaha.

2)Ese umubano wanyu uhagaze he?: Kuba mukundana ni ikintu kimwe, ariko se mwebwe ubwanyu umubano wanyu hari aho uhagaze? Mushobora kuba mukundana ariko mumaze igihe mutameranye neza. Mubiganireho mubishakire igisubizo.

3)Ese urukundo rwanyu rurakomeye?: Kuba mwaratangiye umwaka mukundana siko bikomeza, umwaka ni igihe kinini kiberamo byinshi. Musuzume murebe niba ibyo mwanyuzemo bitarasubije urukundo rwanyu inyuma.

4)Musabane imbabazi: Yego nibyo murakundana gusa ntibibabuza gukoserezanya. Musabane imbabazi aho mwarakaranije kugira ngo mutazinjira mu mwaka utaha mutameranye neza.

5)Mwihe intego: Murangije umwaka mukundana ni ngombwa ko mwiha intego muzageraho umwaka utaha. Niba mwifuza kuzashinga urugo cyangwa hari ikindi kintu mwifuza kuzageraho. Mwihe iyo ntego bityo muzinjire mu mwaka wa 2021 mufite icyo muzageraho.

Nagirango nsoze nifuriza umwaka mushya muhire abantu bose bakurikira amakuru umuragemedia ubagezaho, mbasaba gukomeza kudushyigikira munaduha inama n’ibitekerezo kubyo dushobora kongera, kandi ndifuriza umwaka mushya muhire abakundana bose mbifuriza gukomeza guhirwa mu rukundo.

Src: Inyarwanda.com

 

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Articles

Back to top button