Ubuzima

Dore impamvu z’ingenzi zigaragaza ko tugomba kubira ibyuya kenshi

Kubira ibyuya ku Bantu n’ibintu bibaho cyane, nk’igihe umuntu ari gukora siporo , kugenda urugendo rurerure , gukora imirimo isaba imbaraga nyinshi cyane ndetse no mu gihe Hari izuba ryinshi usanga abantu namwe babize ibyuya n’ubwo atari bose.

Hari abantu bakunze kugaragaza ko babangamirwa no kubira ibyuya cyane, gusa burya kubira ibyuya n’ingenzi cyane, niyo mpamvu twabateguriye zimwe mu mpamvu zigaragaza ibyiza byo kubira ibyuya ku mubiri wacu.

Dore ibyiza byo kubira ibyuya:

1.Bifasha gusohora imyanda mu mubiri.

Kubira ibyuya n’ingenzi cyane kuko bifasha umuntu gusohora imyanda iba iri mu mubiri ndetse uruhu rukagenda rugahehera rukamera neza.

2.Birinda kugira uburibwe 

Kubira ibyuya kenshi nibyiza cyane kuko bifasha kurwanya uburibwe ku mubiri .

Kubira ibyuya bituma imisemburo yitwa Endorphins izamuka, kandi iyi misemburo ubusanzwe Ikora kimwe nk’imiti ifasha mu kugabanya uburibwe yitwa Morphine.

3. Birinda umuntu guhorana indwara cyane

Kubira ibyuya n’ingombwa cyane kuko bifasha umubiri kudahorana indwara cyane cyane, indwara nka grippe ndetse no gufungana amakuru.

Nibyiza ko ugomba gukora siporo ukabira ibyuya kuko bizafasha umubiri wawe kutagerwaho n’indwara za hato na hato.

4. Bifasha kurwanya utubuye mu mpyiko.

Dukwiriye gukunda kubira ibyuya kuko bifasha mu kurwanya utubuye dukunze kuboneka mu mpyiko, dutewe n’imyunyu ndetse naza calisiyumu ziba zabaye nyinshi mu mpyiko.

Ni ngombwa gukora siporo cg ikindi kintu cyatuma ubira ibyuya kuko bituma imyunyu naza calisiyumu bisohoka mu mubiri.

5.Bituma ugira akanyamuneza

Kubira ibyuya n’ingenzi cyane kuko bituma hazamuka hormones zifasha umubiri w’umuntu guhorana akanyamuneza, ugahora wishimye, utuje ndetse wumva ntakibazo na kimwe ufite mu mubiri wawe.

N’ingombwa rero kubira ibyuya kuko bifite ibyiza nyinshi ku mubiri wacu ndetse n’akamaro gahambaye cyane.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Articles

Back to top button