Ubuzima

Ese wari uziko kugenda n’amaguru iminota 12 byagufasha guhorana umunezero? Sobanukirwa

Kugenda n’amaguru ni ingenzi ku mubiri haba mu kuwukomeza no kukongerera ibyishimo. Si ibyo gusa kuko binagufasha mu gutuma umutima utera neza ndetse n’amaraso agatembera neza.

Mu gihe, kubera akazi cyangwa izindi mpamvu zinyuranye wumva udafite umwanya uhagije wo gukora siporo, ni byiza kuba wajya ufata igihe ukagenda n’amaguru kuko ni byinshi byiza bizamarira umubiri wawe. Ndetse ubushakashatsi bwa vuba bugaragaza ko kubikora byibuze iminota 12 ku munsi bituma uhorana akanyamuneza ndetsa bikirukana umushiha.

Kugenda bikuraho ibikubangamiye

Nubwo bitabikuraho ngo bicyemuke, ariko uko ugenda n’amaguru uretse kuba bikongerera ingufu no gukomera binatuma ubasha guhangana n’ibihe bikugoye kurenza ibindi. Ubushakashatsi bugaragaza ko aho kwicara ureba filime cyangwa wumva indirimbo cyangwa se wiryamiye gusa, wafata urugendo ukigendagendera n’amaguru kuko nibyo bikuruhura mu mutwe kurenza ibivuzwe mbere. Ndetse mu gihe cy’agahinda gakomeye, nko guhomba, kwirukanwa ku kazi, gupfusha se, kugenda n’amaguru bikuruhura kurenza ibindi byose wagerageza.

Siporo no kugira akanyamuneza

Nubusanzwe siporo ni kimwe mu bihuza abantu ndetse bikongera ubusabane. Mu mupira usanga abafana ikipe imwe niyo baba bafite ikindi basanzwe bapfa, ariko ku kibuga baba bafatanya kogeza ikipe yabo. Ndetse n’abakinnyi uba usanga bari gusenyera umugozi umwe ngo bafatanye gutahana intsinzi.

Umusemburo wa dopamine mu bwonko

Uyu witwa umusemburo w’ibyiyumvo, ni umusemburo ugira uruhare runini mu mimerere yacu ya buri munsi ku bijyanye n’imyitwarire. Iyo hari ikintu uri kwifuza, bituma uyu musemburo urekurwa bityo bigatuma uhorana ya ntego yo kukigeraho. Kuba noneho ugikunze bigatuma uyu musemburo ukoreshwa cyane ku buryo uruhuka ari uko ukigezeho. Iyo uri kugenda n’amaguru bifasha uyu musemburo gukorwa ku bwinshi.

Kugenda n’amaguru gerageza kubigira akamenyero uzisanga warabaye umuntu uhorana akanyamuneza, ubasha guhangana n’ibibazo binyuranye byo mu buzima kandi n’umubiri wawe ukaba ukomeye Twibutse ko siporo muri rusange ari umuti ku ndwara nyinshi kandi ikaba n’urukingo ku ndwara z’umutima zinyuranye, rubagimpande n’indwara z’imitsi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Articles

Back to top button