Kazungu Clever ni umunyamakuru umaze igihe kinini mu mwuga w’itangazamakuru, akaba asanzwe akora ku gitangazamakuru cya Radiotv10.
Ku munsi w’ejo hashize ikipe ya Rayon Sport ikimara gutsindwa na Etencelles, uyu munyamakuru yagize icyo atangaza ku mutoza w’iyi kipe yambara ubururu n’umweru.
Kazungu Clever yatangiye agira ati”Guhera 1992 ntangira kureba umupira w’ababigize umwuga mba Dar Es Salaam Tanzania, biragoye cyane ko nareba umukinnyi cyangwa umutoza udashoboye ngo nibeshye”.
” Nyuma yo kubona Rayon Sports itsindwa i Kigali na Musanze FC, igitego 1-0, ikongera igatsindwa na Mucyeba wayo APR Ibitego 2-0″.
” Nyuma yiyo mikino 2 gusa byanyeretse ko Umutoza wa Rayon arimo gutoza ikipe ikomeye imurusha imbaraga nkuko bimeze kuri Eric Ten Hag wa Manchester Utd cyangwa Mauricio Pochettino wa Chelsea bashimwa kabiri”.
Yakomeje agira ati” Kimwe mubyerekana ko umutoza akishakisha atarakomera nuko ahindura ikipe mu bakinnyi 11 babanzamo nta warwaye, nta wavunitse, nta mpamvu igaragara cyangwa ifatika”.
” Indi mpamvu umutoza ahindura imikinire nta mpamvu igaragara, ariko uko gutombaza nka bakina Urusimbi, cyangwa iryo huzagurika, riterwa no gutinya gutsindwa abatoza bakabura akazi”.
” Biragoye gusobanura ukuntu ikipe ya Etincelless FC irwana no kutamanuka mu cyiciro cya kabiri, ivuye Rubavu ikabanza gutsinda Rayon Sport ibitego 3 ku busa byose ibitsinze mugice cya kabiri kuko igice cya mbere cyarangiye ari O-0 umukino urangira Rayon Sport 1- 3 Etincelles FC”.
” Kugaragaza ko umutoza wa Rayon Sports atomboza ni uko nyuma yo gutsindwa ibitego 3, ba myugariro Mitima na Nsabimana Aimable bakinaga mubusatirizi bashakisha ibitego kugira ngo bakure umutoza Jullien Mette mu kimwaro gikomeye”.
” Uko mbibona kugeza ubu biranyereka ko kugira ngo Rayon Sports itware igikombe cy’Amahoro “Peace Cup”, birasaba ko umutoza mukuru wa Rayon atazatoza kugira ngo ikipe izatozwe nabungiriza be bashobora kugirwa inama n’ubuyozi bwa Rayon”.
” Abatazi umupira iyo Rayon itsinzwe bihutira kuvuga ngo erega Rayon nta bakinnyi ifite.
“Bibagirwa ko Rayon ifite abakinnyi bahamagarwa cyangwa bahamagawe mu ikipe y’Igihugu “Amavubi” bafite uburambe cyangwa inaribonye byayifasha kubona umusaruro kurusha ayandi makipe”.
” Mu gihe AS Kigali, Kiyovu, Police FC, Mukura, Musanze, kubonamo umukinnyi wahamagawe mu ikipe y’Igihugu biba bigoye cyane”.
Yasoje agira ati” Rayon kugira ngo ishobore gutwara igikombe cya Shampiyona irasabwa kugura abakinnyi 11 bazajya babanzamo uhereye ku munyezamu urusha Ndiaye, abakinnyi basanzwe babanzamo bose bakaba abasimbura abasimbura ubu bose bakaza sezererwa”.
Ese abandi murabibona mute?
Ni njyewe gusa ubona ko ari igitangaza Rayon gutsindirwa i Kigali na Musanze na Etincelles?
Src: KAZUNGU CLAVER/ Radiotv10