AmakuruJOBS
Trending

Imyanya y’ubushoferi muri Jali Transport Ltd

ITANGAZO RY’AKAZI

Ubuyobozi bwa Jali Transport ltd buramenyesha abantu bose babyifuza kandi bujuje ibisabwa ko Jali Transport ltd yifuza gutanga akazi ku mwanya w’abashoferi b’imodoka zo mu bwoko bwa Buses.

Ababyifuza bagomba kuba bujuje ibi bikurikira; 

* Kuba ari umunyarwanda cyangwa umunyamahanga ufite ibyangombwa bimwemerera gukorera mu Rwanda

* Kuba afite uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga byo mu cyiciro cya D1

* Kuba afite uburambe butari munsi y’imyaka itanu mu gutwara imodoka zitwara abagenzi rusange bigaragazwa n’ibyangombwa byaho yakoze (Icyemezo cy’umukoresha wa nyuma)

* Kuba atarigeze akatirwa n’inkiko igifungo kirengeje amezi atandatu

* Kuba yiteguye gukora ikizamini cyo kwinjira mukazi

* Inyandiko zisaba akazi zigomba kuba zigizwe na;

* Ibaruwa isaba akazi iherekejwe n’Umwirondoro (CV) wuzuye w’usaba yandikiwe Umuyobozi Mukuru wa Jali Transport ltd

* Fototoki y’indangamuntu cyangwa passport ku bamyamahanga bemerewe gukorera mu Rwanda

* Fotokopi y’uruhushya rwo gutwara imodoka rufite gategori ya D1

* Icyemezo gitangwa na muganga wemewe na leta cyerekana ko afite amagara mazima.

Inyandiko yuzuye isaba akazi igomba kuba yagejejwe mu biro bishinzwe abakozi ba Jali Transport ltd bitarenze taliki 11/04/2024 saa kumi n’imwe z’umugoroba.

Ku bindi bisobanuro mwahamagara nimero zikurikira: 0788881235 cyangwa 0788484284

Bikorewe I Kigali, kuwa 26/03/2024

TWAHIRWA Innocent

Umuyobozi Mukuru

Attachment

attachment_file_0de82b6aaf0f6a98a566

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Articles

Back to top button