ImikinoUrukundo

Imvo n’imvano yikoreshwa ryamakarita azwi nka(red card) na ( yellow card) muri ruhago kw’isi.

Ken Aston yavumbuye amakarita akoreshwa mu guhana abakinnyi mukibuga, mu 1962 mugikombe cy'isi mu Bwongereza nyuma y'ibibazo byo kutunvikana mu kibuga

Zimwe muntwaro zikoreshwa mu kibuga cy’umupira w’amaguru kwisi zifashishwa mugutanga gasopo ndetse no guhana bidasubirwaho Ntawashidikanya ko aya makarita yifashishwa mu mupira w’amaguru akoreshwa kandi agafasha mu kuyobora umukino neza nta kubogama kuburyo bigaragara ko nta kubera kubayeho nubwo rimwe na rimwe habaho kwibeshya

ikarita itukura isohora umukinnyi mu kibuga

Mu gikombe cy’isi cyahuje Chile n’ Abatariyani , mu 1962 wagaragayemo imirwano ikomeye yahuje aya makipe yombi bituma uba umukino wamateka Ken Aston, Umugabo W’umwongereza wasifuye uyu mukino byamutwaye amasegonda 12 y’umukino gusifura ikosa ryari rikozwe N’umukinyi Giorgio Ferrini, Umukinnyi wakiniraga Ubutariyani hagati mukibuga

Ken Aston, byamutwaye iminota -12 bagerageza kumusohora mukibuga kwikosa yarakoze rikomeye.

Kubwo kutunvikana hagati ya Ken Aston na Giorgio Ferrini batanahuzaga ururimi biba ikibazo gikomeye kugeza aho hitabajwe inzego zumutekano Police ikamusohora mu kibuga

Mugihe Ken Aston, yatahaga agana iwe hagati mu muhanda agahagarikwa n’amatara azwi kwizina rya (traffic light) aba mumuhanda hagati yagize ati.

” mugihe narintwaye imodoka itara ritukura ryanyeretse ko ngomba guhagarara naho iry’umuhondo ryanteguzaga guhagarara

Yatahuyeko aya makarita ko arabiri yakwifashishwa mu gihe Umukinnyi yaba akoze ikosa agahabwa (umuhondo) akaba arihanangirijwe naho yahabwa (umutuku) agahagarikwa gukomeza gukina.

Bwambere amakarita y’umuhondo n’umutuku azagukoreshwa mugikombe cy’isi cyakiniwe muri Mexico Mu 1970

Ikarita y’umutuku kugeza ubu yamenyekanye kurusha izindi niya David Beckham, akandagira Diego Simeone mugikombe cy’isi ku mukino wahuzaga Abongereza na Argentine muri 1/4 cyirushanwa.

Abongereza bagasezerwa, icyo gihe David Beckham akaba yaraje kuba ikibazo mu gihugu nyuma y’ikarita y’umutuku yari yahawe muri uwo mukino byabaviriyemo gusezererwa mu irushanwa

Mugikombe cy’isi cya 2006 Zinedine Zidani yahawe ikarita itukura akubise umutwe mugatuza Marco Materazzi, bituma ikipe yigihugu ya France itakaza umukino kuba Kinnyi 10 gusa mukibuga Nubwo kugeza ubu hataragaragara icyihishe inyuma yiyi karita Zidani yahawe icyabimuteye.

Ken Aston yaje guhuza ururimi rumwe mu mikino yose kwisi abinyujije mugukoresha ikarita itukura n’ikarita y’umuhondo akemura byinshi mu bibazo byari biriho n’ibizaza.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Articles

Back to top button