KNC ati: ibyacu na Kwizera olivier bigomba gukemurwa n’ubutabera
umuyobozi wa gasogi united avuga ko ibya kwizera olivier na Gasogi United bizakemurwa n’ubutabera kuko bafitanye ibyo bumvikanye kandi byemewe namategeko
Mu kiganiro n’itangazamakuru cyahuje ubuyobozi bwa gasogi United bwari buhagarariwe na president wayo bwa kakuze Charles uzi nka KNC hamwe n’umutoza wayo Bwana Guy Bukasa iki kiganiro kikaba cyabereye ku cyicaro cy’iyi kipe ya gasogi United aho cyitabiriwe n’ibitangazamakuru byo mu Rwanda bitandukanye
Muri iki kiganiro President wa gasogi United yaje gukomoza ku nkuru yasakajwe cyane mu bitangazamakuru byo mu Rwanda muri iki cyumweru aho byatangazaga ko umuzamu kwizera olivier usanzwe akinira ikipe ya gasogi aho ayimazemo umwaka umwe ubu bikaba bitangazwa ko yamaze gusinyira ikipe ya Rayon sport, aha KNC yavuze ko bidashoboka kuko uyu muzamu hari imbanziriza masezerano yagiranye n’ikipe ya gasogi ndetse ko hari namafaranga bamuhaye make kuyo bagombaga kumuha amaze gusinya amasezerano yuzuye
agaruka ku mukinnyi Olivier Kwizera yavuze ko ibyo yakoze biragaragara ko yari yabigambiriye akanavuga ko urukiko ruzabikemura kuko ngo ntibyumvikana uburyo kwizera olivier we atangaza ko yumvikanye na gasogi United kumuha million 100 zamafaranga y’uRwanda akaba yabisetse cyane avuga ko ibyo kwizera olivier yakoze yari yabigambiriye ntakabuza bazakizwa n’ubutabera
Umutoza wa gasogi United nawe umaze iminsi avugwa ko yaba yarumvikanye n’ikipe ya rayon sport yatangaje ko nta kipe nimwe arumvikana nayo yewe na gasogi batari bongera amasezerano ariko bakiri kuganira yanavuze ko hari nandi makipe menshi yamwegereye arenga 10 ariko azabatangariza aho agomba kwerekeza mu minsi iri imbere
Guy Bukasa ati, “ Nta hantu ndasinya amasezerano mu ikipe iyo ariyo yose. Rayon Sports yamvugishije ariko nta masezerano ndayisinyira, kimwe n’uko ntarongera amasezerano muri “
Ibi byose bikaba bikomeje kuvugwa muri iyi kipe ya Gasogi mugihe umuyobozi wayo avuga ko nubwo umwaka ushize wa champiyona bashakaga kuza mu makipe atanu yambere ntibyakunda ariko umwaka utaha w’imikino bazagarukana imbaraga zikomeye.