Kigali: Umuhanzi Ice Saiger yashyize hanze indi ndirimbo ye nshya yise “Dinaro”.
Mu gihe muri iki gihe Abahanzi bamwe bari gukoresha Amagambo azimije mu miririmbire yabo, ndetse bamwe mu bazumva ntibagire ubutumwa bakuramo, hari n’abandi bakoresha izo mvugo zisa n’izizimije ariko urubyiruko n’abandi bantu bakabasha kuzitahura kandi bagakuramo inyigisho zikomeye nk’uko umuhanzi Ice Saiger abigenza.
Umuhanzi Ice Saiger umwe mu bahanzi bari kuzamuka mu Rwanda, yashyize hanze indirimbo ye nshya yahaye izina rya “Dinaro”. Ni nyuma y’uko hashize igihe kingana n’ukwezi ashyize hanze indirimbo yitwa Gavana, yari igamije gukangurira Abantu bakunda kwishimisha, ko burya ko bagomba no kujya bizigamira kuko bizabagirira akamaro ejo hazaza.
Mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru cyacu Umuragemedia.rw, yavuze ko iyi ndirimbo Dinaro yayitekereje ubwo yari ari kumwe na Producer we Masterkey, yumva ijambo Dinaro rimujemo ahita abiganira na Producer we babona havamo indirimbo nziza ifite ubutumwa bukomeye, haba k’Urubyiruko no ku bantu bakuru.
Yavuze ko inyigisho iri muri iyi ndirimbo ari ugukangurira Abantu bose ko nubwo abantu bahugira muri byinshi bagamije kwishimisha, haba hagomba no kuboneka umwanya wo gukora bagashaka amafaranga, ngo by’Umwihariko Urubyiruko rugakura amaboko mu mufuka bakamenya gutunga amafaranga bakorera.
Yagize ati” hari igitero naririmbye aho navuze nti Amanywa ambona niruka, ijoro rikambona ngaruka ntaby’umutuzo mba mpiga wowe Dinaro. Ririya Jambo Dinaro narikoresheje nshaka kuvuga ko mbyuka mu gitondo ngiye gushaka amafaranga, ndetse nkagaruka n’ijoro kubera gushaka amafaranga”.
Ice Saiger akomeza avuga ko iki gitero aricyo gitero akunda muri iyi ndirmbo, kuko bitewe n’uko ariho hari izingiro ry’ubutumwa yashatse gutanga, ndetse akaba ari nabwo butumwa yashatse guha urubyiruko n’Abantu bose muri Rusange.
Ice Saiger asaba Abakunzi b’umuziki nyarwanda gukomeza gukunda ndetse bakanashyigikira umuziki wo mu Rwanda, kuko aribo batuma uzamuka. Yasabye abantu bose gusura imbuga ze nkoranyambaga aho akoresha izina rya Ice Saiger hose. Ice Saiger usibye kuba umuhanzi ni umwe mu batunganya amashusho y’indirimbo z’Abahanzi mu Rwanda, aho akorera mu nzu itunganya amafoto yitwa Ice Saiger Pictures iherereye I Kanombe mu karere ka kicukiro.Umuhanzi Ice Saiger abona abantu badakwiye guhugira mu kwishimisha, ahubwo bagashaka amafaranga.