Politike

Koreya ya Ruguru ikomeje kwigaragaza cyane ku bijyanye n’intwaro za kirimbuzi

Igihugu cya Koreya ya Ruguru kiyobowe na Perezida ukiri muto cyane ariwe Kim Jong Un, cyamaze kwerekana ibitwaro bya kirimbuzi biremereye cyane bizajya bitererwa munsi y’inyanja, bikaba byaragaragarijwe mu myiyereko ya Gisirikare isanzwe ikorwa n’ingabo zo muri icyo gihugu.

Nkuko byari byatangajwe na Perezida wa Koreya ya Ruguru Kim Jong Un uherutse no kwizihiza isabukuru y’imyaka 38 mu minsi ishize, yari yavuze ko igihugu abereye umuyobozi kigiye kongera gukora intwaro za kirimbuzi zizajya zibafasha kwirindira umutekano kuburyo kitavogerwa n’umwanzi uwo ariwe wese.

Kim Jong Un Perezida wa Koreya ya Ruguru

Kim Jong Un yatangaje ko Izi ntwaro zifite ubushobozi bwo kuraswa zikaba zagera mu gihugu cya Amerika, nk’igihugu gisanzwe kitavuga rumwe na Koreya ya Ruguru, izi ntwaro zikaba zije ziyongera kuzindi iki gihugu cyagiye kigaragaza ndetse cyagiye kinagerageza mu minsi yashize.

Nkuko byatangajwe n’ikinyamakuru cya leta ya Koreya ya ruguru, cyavuze ko izi ari Intwaro zikomeye kurusha izindi”, . Izi ntwaro byavuzwe ko zirasa kure kandi zivuye munsi y’inyanja. Mu minsi micye ishize nibwo Kim Jong-Un yari yavuze ko afitiye ubutumwa Perezida mushya Joe Biden ugiye kuyobora Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Articles

Back to top button