Koreya ya Ruguru yongeye gukora igerageza ry’ibisasu byo mu bwoko bwa misile
Koreya ya ruguru yongeye gukora igerageza ry’ibisasu byayo maze irasa mu Nyanja y’Ubuyapani ibisasu bya misile zo mu bwoko bwa ballistic.
Igihugu cy’Ubuyapani cyarashwemo ibyo bisasu mu Nyanja yabo, bavuze ko batishimiye iki gikorwa cyakozwe n’igihugu cya Koreya ya Ruguru bavuga ko bitari bikwiye gukorwa, ikindi gihugu cyamaganye kiriya gikorwa ni Koreya y’epfo.
Koreya ya Ruguru ikaba yakoze Iri gerageza rya misile ballistic mu gitondo cyo kuri uyu wa kane tariki ya 25 Werurwe 2021, igihugu cy’Ubuyapani kikaba cyavuze ko nta bisigazwa by’izo misile byaguye mu gice cy’amazi yabwo.
Ingabo z’Amerika zikorera hafi y’inyanja ya Pacifique zisanzwe zigenzura ibikorwa bya gisirikare mu karere k’Aziya na Pacifique, zavuze ko igerageza ry’ibisasu igihugu cya Koreya ya Ruguru gikunze ku ntwaro zitemewe gukora gahunda y’intwaro zitemewe bikomeza gutera ubwoba ibihugu by’abaturanyi bayo no ku muryango mpuzamahanga.
Akanama k’umutekano k’Umuryango w’Abibumbye(UN), gasanzwe karabujije igihugu cya Koreya ya ruguru kugerageza ziriya misile kuko zifatwa nk’intwaro ziteye inkeke, gusa izo misile ziterwa mu ntera ngufi ntabwo zibujijwe mu myanzuro y’akanama k’umutekano ka UN kuri Koreya ya ruguru.