Amakuru

Mubyeyi: dore ibintu 5 ukwiye gukora igihe utwite ugategura ejo heza h’umwana

Iyo bavuze kurera abantu benshi bumva guha ubumenyi n’uburezi ikiremwamuntu yamaze
kugera ku Isi. Abenshi bagasobanura ko iyo umuntu amaze kugera ku Isi, aba agiye guhura na
byinshi byoroshye guhangana kurundi ruhande binagoye kunyuramo.
Ibyo rero bigatuma ahabwa inzira y’uburere kugirango abashe guhangana nabyo no kubicamo mu buryo
buboneye.

Rimwe na rimwe hari ubwo ibyo wahawe guhangana nabyo iyo ubiciyemo neza witwa umuhanga
wabinyuramo nabi ukitwa umuswa.
Gusa akenshi haba habayemo gukanguka bitinze ku bwenge bigatuma hari ubona inzira vuba ndetse
n’undi uyibona atinze gusa bisoza nawe ayibonye ariko ntibimubuza guhabwa izina ryo kuba ari
umuswa.

Abahanga bagaragaza ko uburere bukomeye umwana abuhabwa akiri mu nda kugirango bukangure
vuba ubwenge bwe kuko bimaze kugaragara ko akenshi umwana iyo amaze kuvuka avukana
imyitwarire ishingiye uko uwari umutwite yitwaragamo cyangwa yamutwazagamo.
Abahanga banasobanura ko iyo umwana ari mu nda hari uburezi butandukanye wamuha bikaba
byamufasha gukura afite ubwenge bukangutse kandi bikanamworohera kuba yakumva vuba.
Bakomeza bavuga ko ko ubuhanga bwo kumenya no kwibuka bitangirira mu bwenge.

Akenshi umwana ubwenge bwe butangira gukura iyo ageze mu byumweru bitanu igihe umutwite.
Uko umwana akura ni nako nabwo bugenda bwubaka ibyumba bitandukanye harimo nk’icyo kubasha
kumva amajwi atandukanye, no kubika amakuru agenda yumva.
Ababisobanukiwe batanga inama zitandukanye z’uburyo warera cyangwa watoza umwana wawe ukiri
munda kugirango ahabwe uburezi bwiza kandi buzamufasha mu gihe azaba avutse:

1.Kumusomera ibitabo
Ibi abahanga basobanura neza ko iyo ubikoreye umwana ukiri mu nda bimufasha kuzamura ubumenyi
bwo gusoma no kwandika mu gihe azaba yavutse kandi bigateza imbere ubwenge bw’umwana utwite
akaba yasobanukirwa vuba .

2.Kumvisha umwana indirimbo mu gihe umutwite
Ibi nabyo bifasha umwana utwite iyo avutse kuba yagira imibanire myiza yaba kuri we no ku bandi
muri rusange.
Ikindi bikanamufasha gukura neza mu buryo bw’umubiri. Aha, bavuga ko bituma akura afite ibyishimo
mu buzima bwe kandi bigaragarira ku mubiri

3.Kuvugisha umwana utwite
Akenshi biba byiza iyo uvugishije umwana utwite. Ibi abahanga babisobanura bavugak o bifasha
umwana wawe kumenya ijwi ryawe kandi akarimenyera akanakumenya.
Ibi bikaba byatuma agira ihumure mu gihe agize ikibazo runaka, bagakomeza basobanura neza ko
kuvugisha umwana wawe mu gihe umutwite bimuha ubumenyi bwo kwitoza ururimi hakiri kare kandi
akarumenya neza.

4.Gukora kunda
Basobanura ko gukora kunda mu gihe utwite bifasha umwana uri mu nda gukanguka vuba, kandi
akamenya no gutandukanya intoki zawe n’iz’abandi. Bikaba byerekana ko umwana amaze kugira
ubwenge.

5.Kurya neza ku mubyeyi utwiteAbabyeyi bose basabwa gufata indyo yuzuye mu gihe batwite abana, ibi bifasha umwana kuvuka afite
imibereho myiza bikongerera ubwenge gukora neza akoresheje n’ubumenyi yahawe bakimutwite.
Abahanga mu buvuzi banditse ibitabo nka ‘Springen, k2000’ basobanura neza ko ari ingenzi guha
umwana uburere akiri munda kuko bituma n’iyo avutse yumva vuba kandi agakora vuba akenshi
binamuha n’imbaraga akaba yatekereza byihuse.
Inkuru dukesha ikinyamakuru ‘pregnancybirthbaby’ ivuga ku ngaruka nziza zitandukanye umwana
ukura mub urezi cyangwa ubumenyi aba yahawe n’umubyeyi mu gihe amutwite.
Harimo kuba umwana agira ubuhanga bukomeye mu bwenge bwe kugeza naho ahuza imitsi minini no
guhuza imitsi mito.

Iyi ndi mpamvu nziza yo guha ubumenyi umwana akiri mun da bimufasha kugira iterambere
ry’imibereho n’amarangamutima bya muntu, kumva no kugenzura amarangamutima ye.
Ikindi umwana yaguka mu kumva no gusobanukirwa ibyo wamubwira cyangwa yabwirwa n’undi.
Ababyeyi bose basabwa kujya bitwararika cyane mu gihe batwite kuko uko bitwaye niko umwana
avuka yitwara. Basabwa kwirinda intonganya mu muryango n’amakimbirane abatera kutabana neza.

Abahanga bavugako iyo ibi bibaye mumuryango bitera umwana kudindira mu bwenge ahubwo agahora
nawe afite ubwoba bikaba yabana n’ihungabana mu gihe avutse.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Articles

Back to top button