Munyaneza Didier uzwi nka Mbape amaze kwigaragaza i Dakar muri Senegal mumpera z’iki cyumweru
Ryari irushanwa rya Tour Du Senegal ryabaga kunshuro ya 18 aho amakipe 11 yari yabashije kwitabira iri ruahanwa yarimo n'ikipe yavuye mu Rwanda ariyo Benediction Excel Energy.
Nkibisanzwe abasore bakina umukino wamagare mu Rwanda basanzwe bitabira amarushanwa mpuza mahanga bafite ishyaka ryakataraboneka ndetse bakabasha kugaragaza neza u’ Rwanda kuruhando mpuza mahanga ninako iyikipe ya Benediction yo mumajyaruguru y’u Rwanda yaje kwitwara neza mw’ irushanwa ryazengurukaga igihugu cya Sénégal.
Iyi kipe ya Benediction Excel Energy hari kunshuro yambere yari yitabiriye amarushanwa mpuza mahanga abera hanze y’u Rwanda inabasha kwegukana iryo rushanwa ibigashijwemo numusore w’ imyaka 21 Munyaneza Didier wambaye umwenda w’umuhondo kuwa mbere aho yari yashyize ikinyuranyo cyiminota 3 kubari bamukurikiye. Mbape nkuko azwi yaje gukomeza kwihagararaho muduce twaje gukurikiraho agumana umwenda w’umuhondo abifashijwemo na bagenzi be barimo Patrick Byukusenge n’abandi.
Kuri uyu wagatandatu habaga agace ka gatandatu kabanzirizaga agace kanyuma, abakinnyi bavaga ahitwa Louga berekeza Thies kuntera ya 120.3 km, aho Cully Jan Andre ukinira Dukla Banska yaje kuza kumwanya wambere akoresheje 2h45’21” anganya ibihe na Peter Claus wa Embrace team wabaye uwa kabiri mugihe Munyaneza Didiel ariwe munyarwanda waje hafi aho yaje kumwanya wa gatanu asizwe umunota namasegonda atandatu na Cully wambere.
Kuri icyi cyumweru nibwo habaga agace kanyuma aho bagombaga gusoreza i Dakar mumurwa mukuru wa Sénégal, nkuko byari byitezwe Mbape yaje gusesekara i Dakar na bagenzi be bo muri Benediction bemye ndetse begukana iri rushanwa bidasubirwaho.
Tour du Sénégal 2019 yariri kucyiciro cya 2.2 mumarushanwa ategurwa na UCI.