Udushya

Muri Nigeria Nyuma yo gutuka intumwa y’Imana Muhamad Umugabo yakatiwe igihano cy’urupfu

Mu gihugu cya Nigeria Urukiko rwo mu mujyi wa Kano rwakatiye igihano cy’urupfu umugabo witwa Yahaya Aminu Sharif usanzwe ari umuhanzi, nyuma y’uko ahamwe n’icyaha cyo gutuka intumwa y’Imana Muhammad.

Urukiko rwa Islam ruherereye mu majyaruguru ya Nigeria muri Leta ya Kano, rwamaze gukatira uyu muhanzi igihano cyo kwica amanitswe, nkuko byatangajwe na Minisitiri w’ubutabera.

yagize ati” Aminu Yahaya agomba kwicwa amanitswe kuko yahamijwe icyaha gikomeye muri iyi reta yacu izwiho kugendera ku mahame akomeye cyane y’idini ya Islam”.

Aminu Yahaya yahawe igihe kingana n’amezi atatu cyo kujurira igihano yahawe, mu gihe aya mezi yazashira Atari yajurira, igihano cye cyo kwicwa amanitswe yakatiwe kizahita gishyirwa mu bikorwa nta kuzuyaza.

Itabwa muri Yombi rya Yahaya Aminu Sharif, ryakurikiye imyigaragambyo y’abaturage bo muri Leta ya Kano bifuzaga ko uyu muhanzi yahabwa igihano kimukwiriye, nyuma yo kugaragara imvugo itari nziza ndetse yuzuyemo ibitutsi, yandagaza intumwa y’Imana Muhammad mu ndirimbo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Articles

Back to top button