AmakuruImikino

Rayon Sport yongeye guha ibyishimo abakunzi bayo

Ikipe ya Rayon Sport nyuma yo gutsinda ikipe ya Police Fc mu mukino w’umunsi wa kabiri wa shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda, ikaba yongeye gushimisha abakunzi bayo bari benshi kuri Stade ya Kigali I Nyamirambo.

Ni mu mukino w’umunsi wa gatatu wa shampiyona y’icyiciro cya mbere mu umupira w’amaguru mu Rwanda, wahuzaga ikipe ya Rayon Sport ndetse n’ikipe ya Rwamagana City, Aho waje kurangira Rayon Sport itsinze Rwamagana City ibitego 2-0.

Ni umukino watangiye amakipe yose arimo kwigana ku buryo bukomeye cyane ndetse yose akaba yageragezaga kureba ko yabona igitego gusa bikagorana, igice cya mbere kijya kurangira Mussa Esenu Simba yatsindiye Rayon Sport igitego cya mbere ku makosa yaba myugariro b’ikipe ya Rwamagana City ndetse amakipe yombi ajya kuruhuka bikimeze gutyo.

Mu gice cya kabiri amakipe yombi yagiye akora impinduka zitandukanye ndetse ikipe ya Rayon Sport iza kubona igitego cya Kabiri cyaje gutsindwa na rutahizamu Paul Were ukomoka mu gihugu cya Kenya, bituma ikipe ya Rayon Sport ihita ifata umwanya wa mbere by’agateganyo mu mikino itatu imaze gukina muri shampiyona y’uyu mwaka wa 2022-2023

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Articles

Back to top button