Ubuzima
Trending

Sobanukirwa ibitera kwishimagura umaze koga n’uko wabyirinda

Muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe ibitera uko kwishimagura ndetse n’uko ushobora kubyirinda no kubirwanya.

Ni iki gitera kwishimagura umaze koga?

Nubwo ibibitera bishobora kuba byinshi ariko hari ibibigiramo uruhare kurenza ibindi.

Amazi: amazi ubwayo siyo abitera ahubwo kudahita wihanagura ukimara koga nibyo bibitera. Ndetse no kuva muri sauna cyangwa ahandi ahtuma ubira ibyuya ntuhite wiyumutsa bishobora gutera kwishimagura

Ubushyuhe: nkuko twari tubibonye hejuru ubushyuhe nabwo buhsobora gutuma wishimagura umaze koga. Amazi ashyushye cyane atuma uruhu rwumagara vuba nuko agatera kuryaryatwa ndetse n’ubwivumbure.

Ibikoreshwa woga: amasabune yo koga na za shampoo nabyo bishobora gutera uruhu kuryaryatwa. Ndetse n’imiti yoza amenyo iyo ikuguyeho ishobora kugutera kuryaryatwa. Niba bikubaho rero bitewe nuko wahinduye isabune wogaga, impamvu ni iyo

Kwikuba: hari abantu boga ukagirango hari icyo bapfa n’uruhu rwabo akikuba hafi yo kwikobora. Ibi rero bishobora kwangiza uruhu bikarutera kuryaryatwa no kokera bikaviramo kwishimagura

Uruhu rwumagaye: hari abantu bagira uruhu ku buryo iyo akimara koga uruhu rwe ruhita rukanyarara cyane. Ibi nabyo bishobora kuviramo kwishimagura

Indwara z’uruhu: zimwe mu ndwara z’uruhu nazo zishobora gutuma uruhu ruryaryatwa nyuma yo koga. Nk’ise n’ibihushi ni zimwe mu ngero.

Ni gute wakirinda kwishimagura?

Kugirango wirinde uku kwishimagura biza nyuma yo koga ushobora kugerageza ibi bikurikira:

* Oga amazi y’akazuyazi kandi ugerageze koga igihe gito ndetse unirinde amazi ashyushye cyane.

* Koresha isabune yo koga isanzwe.

Niba ushaka koga amasabune yagenewe koga twaguhitiramo ayitiriwe ko yakorewe abana kuko yo akorwa hagendewe ko uruhu rwabo ruba rutarakomera.

Naho ushatse wakoga isabune isanzwe niyo yaba iyo gufura, uretse ko utagomba koga isabune isa n’irimo utubuye kuko ishobora nayo kwangiza uruhu kandi wibuke kwiyunyuguza neza isabune igushireho

* Mu koga ikube buhoro

Ntabwo umwanda ukurwaho no kwikuba cyane. Niba ukora akazi gatuma ubira ibyuya cyane koga amazi ashushye no kwipyipyinyura n’intoki birahagije ubundi ukikuba buhoro

* Ibuka kwiyumutsa neza ukimara koga.

Abantu benshi iyo bamaze koga bagatinda kwiyumutsa niho bagerwaho no kwishimagura. Bishobotse nyuma yo kwihanagura n’igitambaro ushobora no kujya ku kazuba cyangwa akayaga mbere yo kwambara.

Wibuke ko hari ahantu uruhu ruba ruhiniye mu rundi nko mu kwaha no mu mayasha, aho uhahanagure witonze kandi neza.

* Ibuka guhita wisiga amavuta ukimara koga.

Niba ugira ikibazo cy’uruhu rwumagaye nibyiza guhita wisiga amavuta ukimara koga ndetse ukirinda gukoresha amavuta arimo ibintu byinshi biyavanzemo.

Urugero: Vaseline, amavuta ya elayo cyangwa amavuta ya amande ni zimwe mu ngero z’amavuta aba atavanzemo ibintu byinshi ushobora kuba wakwisiga.

 Imiti yagufasha niba watangiye kwishimagura

Ni byiza kwirinda kuruta kwivuza ariko rimwe na rimwe hari igihe dushiduka byatubayeho nuko bikaba ngombwa ko tubivura.

  • Hita wongera woge amazi asanzwe kandi ntiwikube n’icyangwe ukoreshe intoki gusa. Uhite wihanagura wumuke
  • Jya ku kazuba ukote umwanya munini cyangwa se ujye ahari akayaga. Niba hari ventilateur/fan hafi yawe, ba ariyo ukoresha mbere yo kwambara. Gusa niba ikirere gikonje si byiza
  • Isige amavuta ya vaseline ahari kukuryaryata gusa wirinde amavuta arimo amazi ihihe cyose ukiri kuryaryatwa kuko yatuma bidakira vuba.

Hari imiti itangwa kwa muganga cyane cyane iyagenewe kuvura ubwivumbure (antihistamines) iyo ubundi buryo bwose bwanze. Gusa si byiza kwihutira kuyikoresha utabigiriwemo inama na muganga. Iyo miti harimo inyobwa n’iyisigwa.

Src: umutihealth

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Articles

Back to top button