Politike

Tour du Rwanda: Fedorov Yevgrniy atwaye agace ka mbere Uhiriwe byiza Renus wari wakomeje kugendana nawe akagozi karacika

Federov yakoresheje amasaha abiri, iminota 44' n'amasegonda 59" , asiga amasegonda 45" kuri Muhruban Henok wabaye uwa kabiri mu gihe Biniam Girmay yasizwe amasegonda 18" aba uwa gatatu. Byukusenge Patrick ni we munyarwanda waje hafi, aho yabaye uwa 5' agasigwa amasegonda 21" na Federov.

Irushanwa mpuzamahanga ry’amagare ryakinwaga kunshuro 23 dore ko bwambere ryakinwe 1988, inshuro ya kabiri ribaye 2.1 dore ryahindutse umwaka ushize, kuri iki cyumweru nibwo ryatangije kumugaragaro kuri Kigali Arena irushanwa rizamara iminsi umunani dore ko ritangiye ku iyi tariki ya 23 rikazasoza ku itariki ya 1 z’ukwezi kwa gatatu.

Areluya Joseph umukinnyi wa Team Rwanda mbere y’isiganwa
Team Rwanda mbere y’isiganwa
Mbere y’isiganwa habanje kuba ibirori bifungura isiganwa

GSP yo muri Algeria iyobowe na kabuhariwe Azzedin Lagab nayo yitabiriye

10:30′ Abakinnyi 80 babarizwa mu makipe 16 bahagurutse i Remera kuri Kigali Arena berekeza i Rwamagana, aho bagera bakagaruka i Kigali (Kimironko) ari na ho isiganwa ry’uyu munsi risorezwa ku intera ya kilometero 114.4.

Umutoza wa Team Rwanda yamwenyuraga mbere Y'isiganwa

Erithrea nayo irabarizwa mumakipe 16 yitabiriye isiganwa
SACA (Skol Adrien Cycling Academy) indi kipe nshya muri tour du Rwanda ihagarariye u Rwanda

Abakinnyi 80 bitabiriye isiganwa ry’uyu mwaka umunsi wambere bavuye kuri Kigali Arena bazamuka kuri KIE- kwa Rwahama, Umushumba Mwiza – Inyange- Masaka Hospital- Kabuga – Rwamagana- Nyagasambu – Kabuga- Centre des jeunes – Riviera – 19 – Inyange – 12 – Kigali Parents – Kimironko bageze kimimoronko aho aagomba gusoreza bazenguruka berekeza mugace kahariwe inganda bazamukira 12 Kigali Parents bareza Kimironko.

Abafana nkibisanzwe bari bitabiriye ntibakanzwe n’ikirere kitari cyiza

ubwo bageraga i Kabuga abari imbere basigaye ari batatu Cole (BAI), Uhiriwe (Benediction), , Fedorov (Vino) basize igikundi ho 1’40″. Hakizimana (Skol) we yasigaye

Abakinnyi Batatu bakomeje kuba imbere y’abandi dore dore kuva i Kabuga aho bari bashyizemo igikundi umunota umwe 1’40” bageze i Ntunga bashyizemo iminota 3’30”.

Ibi siko byakomeje kuko Fedorov Yevgrniy yaje kubasiga aza kuzamuka Kigali Parents yabasize umunota urenga mukuzenguruka bwa mbere.

Uwiriwe Byiza Renus
Igikundi cyari gikurikiye abasore batatu

Aba bakinnyi bose igikundi cyakomeje kugenda kigabanya ibihe dore ko agace kanyuma kazengurutse muganda igikundi cyari cyabasatiriye bagera kumurongo begeranye cyane.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Articles

Back to top button