Ubuzima

Ubusabe bwa Sadate Munyakazi bwo gushyigikira Rayon bwatanze umusaruro mu masaha 22 gusa

Agera kuri 1.045.752frw niyo yatanzwe n'abafana ba Rayon Sport mu gihe kingana n'amasaha 22 gusa nyuma yo kubisabwa n'umuyobozi wa Rayon Munyakazi Sadate

Abinyujije kuri tweeter ye umuyobozi wa Rayon sport Munyakazi Sadate yasabye abakunzi ba Rayon Sport kuyishyigikira banyuze k’uburyo basanzwe bakoresha bwa Online (*610#) none mu gihe kingana n’amasaha 22 umusaruro uri kuboneka.

Mumagambo ye ejo hashize Sadate yagize ati ” Equipe wihebeye  iragukeneye burya Inshuti nya nshuti uyibona mu bihe bikomeye, Turwanye Coronavirus tunaharanira ko itadusenyera Équipe ni wowe ni njyewe bo gufasha Rayon kudasenywa na Cov 19 utanga icy ushoboy, kanda *610# hera ku giceri cy’i 100 uraba. Oherez ubutumwa bugere kure.

Muri iki gitondo cyo kuri uyu wa gatanu Munyakazi Sadate ashimiye abarayo bitanze ngo bafashe ikipe bihebeye anyuze nanone kuri tweeter ye Bwite aho agize ati”Nyuma yuko ejo mbasabye gutera inkunga Équipe yanyu ariyo yacu, duhereye ku giceri cy’ijana ndagira ngo mbamenyeshe ko biciye kuri *610# mukoze igikorwa gikomeye kuko mwegeranyije amafaranga 1.045.752frw mwikomere amashyi kdi igikorwa kirakomeje turashaka kugera kuri 20 millions.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Articles

Back to top button