Ubuzima

Rutahizamu wakiniye Police Fc na Rwamagana City yitabye Imana

Rutahizamu Niyigaba Ibrahim wazamukiye muri Rwamagana City akanagera muri Police FC yitabye Imana mu masaha y'urukerera rwo kuri uyu wa gatandatu azize uburwayi, aho yari arwariye mu bitaro bya Rwamagana.

Amakuru dukesha ‘IMIKINO’ aravuga ko uyu musore yari asanzwe agira ikibazo cyo kubura amaraso ahagije mu bihe bitandukanye, byatumaga agera kwa muganga inshuro nyinshi, ari na byo byamuviriyemo urupfu.

Niyigaba Ibrahim yavukiye mu karere ka Rwamagana ahazwi nka ‘Buswayilini’ ,Yakuze abarizwa mu ishuri ryigisha umupira rya ‘Rwamagana Football training Center’.

Aha yari yasuye ikipe yakuriyemo

Niyigaba kandi yakiniye ikipe ya Rwamagana FC mbere yo kujya muri Villa SC yo mu gihugu cya Uganda na Police FC yakiniye mu mwaka w’imikino wa 2017-2018, aho kugeza ubu nta kipe yarafite binajyanye n’uko yari amaze igihe kinini arwaye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Articles

Back to top button