Uko amatora y’umukuru w’igihugu muri Uganda ahagaze kugeza ubu
Mu gihugu cy’abaturanyi cya Uganda ku munsi wejo kuwa kane tariki ya 14 Mutarama 2021, nibwo hatangiye amatora y’umukuru w’igihugu aho abagabo babiri bahanganye cyane aribo Perezida usanzwe uriho Museveni ndetse n’umukandida w’ishyaka NUP ariwe Robert Kyagulanyi uzwi nka Bob Wine.
Nubwo urebye amajwi amaze kubarirwa atari menshi cyane ariko Kugeza ubu Perezida usanzwe uriho ariwe Museveni niwe ukomeje kuyobora abandi bakandida mu majwi, aho akomeje gukurikirwa n’umukandinda w’ishyaka rya NUP ku mwanya wa kabiri, ku mwanya wa gatatu haza Patrick Oboi Amuriat w’ishyaka FDC ndetse na Joseph Kabuleta wigenga uza ku mwanya wa kane.
Aya matora akaba yabyutse akomeza gukorwa kuri uyu munsi wa gatanu tariki ya 15 Mutarama 2021 hariya mu gihugu cya Uganda, nubwo mbere y’uko aya matora atangira muri kiriya gihugu habanje kuba imvururu nyinshi cyane hagati y’abashyigikiye amashaka abiri ahagarariwe na Museveni ndetse na Bob Wine, imvururu zanaguyemo abantu bagera kuri 50.