Ubuzima

Ikipe y’igihugu inganyije umukino kabiri wa Gishuti AMAFOTO

Ikipe y’Igihugu Amavubi yari yakiriye iya Congo-Brazzaville mu mukino wa gishuti kuri Sitade Amahoro mu rwego rwo kwitegura irushanwa ry’igikombe cya CHAN riteganijwe muri Mata 2020 rikazabera muri Cameroun.

11 ba Amavubi umutoza Mashami yahisemo gukoresha:

Kimeynyi Yves
Manzi Thierry (C)
Omborenga Fitina
Imanishimwe Emmanuel
Rugwiro Herve
Ngendahimana Eric
Niyonzima Olivier
Nsabimana Eric
Byiringiro Lague
Sugira Ernest
Usengimana Danny

11 babanjemo ba Congo Brazaville:

Ndila Paveth
Magmokele Dimitri (C)
Moumdza Prince
Ondongo Julfin
Binguila Hardy
Obossi Bersyl
Ombongo Prince
Nsenga Francis
Massanga Chandrel
Etali Harvy
Lovamba J Racine

Amakipe yose yatangiye asatirana cyane dore k’umunota wambere w’umukino ikipe ya Congo Brazaville ariko umupira Rutahizamu Prince ntiyabasha kunyeganyeza inshindura za Kimenyi Yves kuruhande rw’u Rwanda Byiringiro na Sugira bagiye babona uburyo ariko ntibabubyaza umusaruro.

Amakipe yose yakomeje kugerageza uburyo abona n’imipira myinshi y’imiterakano ariko ibitego bikomeza kubura.

igice kirangiye twavuga ko amakipe yombi atweretse umupira mubi utaryoheye ijisho ubusa k’ubusa.

Igice cyakabiri ntampinduka abatoza kumpande zombi bakomeje gukora uburyo bwose barasimbuza bashakisha igitego ariko umukino biba iyanga urangira ari ubusa k’ubusa.

Mukiganiro n’itangazamakuru yatubwiye ko abona ikipe ari kubona impinduka hasigaye gukosora utuntu tumwe natumwe nko gukomeza ubusatirizi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Articles

Back to top button