Uyu munsi tariki zirindwi Ukwakira 2019 Rwanda Cycling Cup irasozwa kumugaragaro
Ninziri iribwibande mugice cy'iburasirazuba ndetse nagace kazakoreshwa muri Tour Du Rwanda 2020
kuruyu wagatandatu tariki zirndwi Ukuboza 2019 nibwo Rwanda Cycling Cup iraza gusozwa hakinwa agace kanyuma kibanda mugice cy’iburasirazuba ndetse no mumugi wa Kigali.
Kuri uyu munsi wa nyuma wa Rwanda Cycling Cup 2019, hazakoreshwa inzira ya; Kimironko-Zindiro-Economic Zone-Mulindi-Kabuga-Rugende-Nyagasambu-Musha-Ntunga-Rwamagana-Ntunga-Musha-Nyanagasambu-Rugende-Kabuga-Mulindi-Kigali Parents School-Kimironko.
Nibamara kugera Kimironko, ingimbi (Juniors) bazazenguruka inshuro imwe inzira ya Kimironko-Zindiro-Economic Zone-Kigali Parents School-Kimironko mu gihe abakuru n’abatarengeje imyaka 23 mu bagabo bazazenguruka inshuro ebyiri (2). Abakobwa nta rundi rugendo bazakora nibagera Kimironko bavuye i Rwamagana.
Abakobwa bazakora urugendo rungana n’intera ya kilometero 100,6 (100,6 Km), urugendo bazatangira saa tatu z’igitondo (09h00’).
Ingimbi, abakuru n’abatarengeje imyaka 23, bazahaguruka saa tatu n’iminota icumi 09h10’) . Ingimbi zizakina intera ya kilometero 113,4 mu gihe abakuru n’abatarengeje imyaka 23 bazakora intera ya kilometero 126,8 Km.
Umunsi wa nyuma wa Rwanda Cycling Cup 2019 uje mbere gato y’uko hatangira umwaka w’amarushanwa 2020, umwaka uzatangizwa na La Tropicale Amisa Bongo 2020.
Isiganwa rya nyuma rya RCC2019 rirakoresha imwe mu nzira za Tour du Rwanda 2020
Umunsi wa nyuma wa RCC 2019 uzaba urimo abakinnyi b’u Rwanda bari mu mwiherero bitegura amarushanwa akomeye arimo na Tour du Rwanda 2020 bityo iri siganwa rizaba kuri uyu wa Gatandatu rikaza kuba ari umwanya mwiza wo kwerekana urwego rw’imyitozo bamazemo iminsi mu karere ka Musanze.
Kuri uyu wa Gatandatu kandi ni bwo hazamenyekana uwuzatwara RCC 2019 mu byiciro byose. Uwihiriwe Byiza Renus wa Benediction Excel Energy Continental Team ari ayoboye urutonde rw’abakinnyi bakuru n’abatarengeje imtaka 23 kuko afite amanota 132 akaba akurikiwe na Nsengiyumva Shemu wa Les Amis Sportifs de Rwamagana ufite amanota 116.
Mu cyiciro cy’abagore, Ingabire Diane ayoboye urutonde n’amanota 54 mu gihe Nzayisenga Valentine bakinana muri Benediction amuri inyuma n’amanota 52. Ntakirutimana Marthe wa Bugesera Women Cycling Team ari ku mwanya wa cyenda n’amanota icumi (10) mu gihe ikipe ye yatangiriye hagati.
Uhiriwe Byiza Renus (hagati) afite amahirwe yo gutwara RCC 2019
Kugeza ubu amakipe 11 akaba n’abanyamuryango bemewe muri FERWACY ni yo azakina umunsi wa nyuma wa RCC 2019. Ayo makipe ni; SKOL Fly Cycling Club, CCA, Muhazi Cycling Club, Kayoza Young Stars Cycling Team, Kigali Cycling Team, Les Amis Sportifs, Benediction Excel Energy, Karongi Vision Sport Center, Nyabihu Cycling Team, Cine Elmay, Bugesera Women Cycling Team.