Dore iby’ingenzi wamenya kuri nyakwigendera Perezida Idris Deby Itno wayoboraga Tchad.
Nyakwigendera Perezida Idriss Déby Itno wayoboraga igihugu cya Tchad, yitabye Imana ku munsi wejo azize ibikomere by’amasasu yarashwe ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize ubwo yari yagiye ku rugamba gufatanya n’ingabo kurwanya inyeshyamba zo mu mutwe wa FACT.
Idris Deby Itno yavutse tariki ya 18 Kamena 1952, avukira mu giturage kitwa Berdoba mu birometero 190 uvuye mu mujyi wa Fada uherereye mu majyaruguru y’igihugu cya Tchad. Papa we yari umukene cyane wabarizwaga mu bwoko bwaba Zaghawa, ni umugabo wagiye asezerana inshuro nyinshi ndetse bivugwa ko yari afite idozeni y’abana nkuko amakuru dukesha urubuga rwa Wikipedia abivuga.
Uyu mugabo Idris Deby wari umuyislamu yize amashuri yose arayarangiza ndetse aza kubona impamyabushobozi mu bijyanye na Science, nyuma yo gusoza amashuri Idris Deby yinjiye mu ishuri rya gisirikare mu mujyi wa N’Djamena, akihagera yaje koherezwa mu myitozo ya gisirikare mu gihugu cy’Ubufaransa ndetse mu mwaka wa 1976 agaruka muri Tchad amaze kubona icyemezo cy’Umupilote wemewe mubya gisirikare.
Idris Deby Itno akimara kugaruka muri Tchad yahise ashyirwa mu ngabo z’igihugu ku ngomba ya Perezida waruriho icyo gihe Bwana Felix Marroum. mwaka wa 1979 mu kwezi kwa kabiri Deby yaje gusubira mu gihugu cyUbufaransa hanyuma agaruka muri Tchad ubwo imitwe y’inyeshyamba yari itangiye kurwana na Leta yari iriho icyo gihe ndetse mu mwaka wa 1982 ku ngoma ya Perezida Hissene Habre, Idris Deby yaje guhabwa ipeti rya Chef Commander mu ngabo za Tchad.
Uyu mugabo wari inshuti ya hafi Nyakwigendera Perezida Muammar Kaddafi wayoboraga Libya, yagiye ku butegetsi mu mwaka wa 1990 nyuma yo guhirika ku butegetsi uwari Perezida icyo gihe Bwana Hissene Habre. Mu mwaka wa 1996 Idris Deby yatsinze amatora yongera kuyobora Tchad, yongeye gutorwa n’abaturage mu mwaka wa 2001, uyu mugabo kandi yanatsinze amatora yabaye mu mwaka wa 2006, 2011, 2016 ndetse yitabye Imana yari amaze gutangazwa nk’uwatsinze amatora yari aheruka kuba mu gihugu cya Tchad muri uyu mwaka turimo wa 2021.
Nyakwigendera Perezida Idris Deby Itno akaba yitabye Imana yari umunyapolitike ndetse n’umusirikare ukomeye cyane dore ko yari yaramaze no kwiha ipeti rya Marshal. Nyuma yo gutabaruka kuyu mugabo bitewe n’ibikomere yatewe n’amasasu yarashwe kuwa gatandatu ushize, kuri ubu igihugu kikaba kigiye kuyoborwa n’abasirikare mu gihe cy’inzibacyuho kizamara amezi 18, abo basirikare bakazaba bayobowe n’umuhungu wa Nyakwigendera Idris Deby witwa Mahamat Idris Deby Itno.
Abaperezida batandukanye hano ku mugabane wa Afurika barimo Perezida w’Uburundi Evariste Ndayishimiye, Felix Tshisekedi n’abandi, bakaba bavuze amagambo akomeye ashimagiza ubutwari bwa nyakwigendera Idris Deby uburyo yagerageje kurwanya imitwe y’iterabwoba mu gihugu cya Tchad ndetse banatanga ubutumwa bwihanganisha abaturage ba Tchad n’umuryango we.
Imihango ku rwego rw’igihugu yo gushyingura Perezida Idriss Déby Itno iteganyijwe kuba ku wa gatanu, nk’uko byatangajwe n’ibiro by’umukuru w’igihugu, Biteganijwe ko iyi mihango izabanzirizwa n’akarasisi ka gisirikare ndetse hakazavugwa n’ijambo rizavugwa na Gen Mahamat Idris Deby Kaka wasimbuye Papa we witabye Imana akaba agiye kuyobora igihugu mu nzibacyuho.