Ubuzima
Trending

Ese n’iyihe nama wagira uyu mukobwa watewe inda na se umubyara

Ibisigaye bibera mu isi birenze kuba ari amasomo ahubwo bisigaye bikabije. Umukobwa yagishije inama nyuma yo kumenya ko atwite inda ya se nyuma yo kumara igihe amushaka yamubona akamukunda.

Umukobwa w’imyaka 26 y’amavuko yateje rwaserera mu mitwe y’abantu nyuma yo kuvuga ko yakundanye na se umubyara akaza no kumutera inda.

Uyu yatangaje ko yaje kumenya se umubyara uwo ari we amaze gukura maze agatangira kumushakira ku mbuga nkoranyambaga ze.

Uyu mukobwa avuga ko yakoze iyo bwabaga agashaka ku mbuga nkoranyambaga zose kugira ngo arebe ko yabona se, gusa ibyo byose abikora mu ibanga rikomeye dore ko nyina atamenyaga ibyo umukobwa we arimo.

Nyuma y’igihe kirekire amushaka ngo yaje kumubona ariko aza kumenya ko se yashakanye n’undi mwana w’umukobwa uri mu kigero kimwe n’umwana we wamushatse icyo gihe cyose.

Akomeza avuga ko uko yamaranaga igihe nawe ariko yakomezaga kugenda amukunda cyane ibyiyumviro bikazamuka.

Byaje kugera igihe se amutera inda none umukobwa aratwite, atwite inda y’amezi 7 kandi nyina ntabwo azi se w’umwana dore ko uyu mukobwa avuga ko yabihishe mu buryo budasanzwe kabone n’ubwo uyu mugore [Mama we] atajya amara agahe atamubajije se wa nyawe w’umwana atwite.

Yagize ati: ”Mu kuri ntwite inda ya papa wanjye, nagiye kumushaka aho muboneye mbona abana n’umwana tugiye kungana, nanjye ntangira kumukunda kandi nabihishe mama wanjye. Nagize ikibazo ntabwo nzi aho nahera n’aho nareka, mungire inama”.

Ikibazo gikomeye afite ni uko ashobora gukomeza kumuhisha, umwana akazavuka nta se agira ndetse agatinya no kubwira se ko ari we wamuteye inda akagira n’ubwoba bwo kumushyira hanze.

Yaragize ati: ”Papa wanjye namusanze ku mbuga nkoranyambaga ni umukire, aba mu nzu nziza cyane ariyo uwo mwana w’umukobwa yise umugore abamo kandi tugiye kungana.

Yamuguriye imodoka kandi mu gihe nahamaze ikintu cyose nasabaga papa yarambwira ngo njye kubaza umugore we. Igihe nahamaze rero cyanteye kumukunda birangira turyamanye”.

Ese uramutse uri uyu mwana w’umukobwa wisanze mu rukundo rutabaho wabigenza ute? Ese wakwemera guhangana n’ibibazo ukavuga ukuri cyangwa wakomeza guhisha?. Harya si amahano kuryamana na so ukubyara?

Src: iwacu

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Articles

Back to top button