Politike

Ethiopia imyigaragambyo irakomeje nyuma yo gunshingurwa ku Umuhanzi Hundesse wishwe arashwe.

Umuhanzi Hachalu Hundessa wari ukunzwe cyane muri Ethiopia kuri uyu wa Kane Tariki 02 Nyakanga 2020 yanshinguwe. Uyu muhanzi yishwe arashwe mu ijoro ryo kuwa 29 Kamena 2020 n’abantu bataramenyekana7

asezerwaho bwanyuma

Amatsinda y’abitwaje intwaro aravugwa ko ari kujagajaga mu murwa mukuru Addis-Abeba, yibasira abo mu bwoko buhanganye n’ubwa Oromo. Abantu bari hejuru ya 80 barimo n’abapolisi bamaze kwicwa mu myigaragambyo yakurikiye urupfu rwe.

Impamvu yatumye yicwa ntiramenyekana, ariko uwo muhanzi wari ufite imyaka 34 y’amavuko yari yaravuze ko yagiye akangishwa kenshi ko azicwa.

Indirimbo ze zibandaga ku guharanira uburenganzira bw’abo mu bwoko bwe bwa Oromo, bwa ba nyamwinshi mu gihugu. Zanifashishijwe kandi mu myigaragambyo yagejeje ku kwegura kw’uwari Minisitiri w’intebe Hailemariam Desalegn, mu mwaka wa 2018.

Abasirikare ba bagabwe mu murwa mu kuru Addis-Abeba.

Mu murwa mukuru wa Ethiopia I Addis-Abeba, abantu umunani barishwe mu bikorwa by’urugomo byarimo no guturitsa ibisasu byinshi, nkuko umunyamakuru wa BBC Kalkidan Yibeltal uri yo abivuga.

Uyu munyamakuru avuga ko ubushyamirane bushingiye ku idini no ku moko bwiyongereye nyuma y’iyicwa ry’umuhanzi Hachalu.

umuhango wo kumushyingura wabereye mumujyi -Ambo

Umuhango wo kumushyingura wabereye ku kibuga kiri mu gace Hachalu avukamo ka Ambo, mu burengerazuba bwa Addis-Abeba. Watangajwe imbona nkubone (live) kuri televiziyo y’abo mu bwoko bwa Oromo ya ‘Oromo Broadcasting Network television’.

Madamu Santu yagize ati: “Nsabye ko hubakwa urwibutso rwe i Addis aho amaraso ye yamenewe“.

Umunyamakuru wa BBC dukesha iyi nkuru, Kalkidan Yibeltal avuga ko icyo kibuga kituzuye kuko abaturage benshi bo mu mujyi wa Ambo bagumye mu ngo kubera umutekano wakajijwe nyuma y’iminsi harangwa ibikorwa by’urugomo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Articles

Back to top button