Ubuzima

Ibintu by’ingenzi byagufasha kureka itabi burundu

Kureka itabi ni imwe mu ntego abantu benshi barinywa baba bafite kubera ibibi byaryo bitandukanye, yewe bigera naho ku ipaki y’itabi bigomba kuba byanditseho ko ‘ITABI RYICA‘

Kunywa itabi bigira ingaruka zitandukanye ku buzima; yaba mu gutera indwara zitandukanye z’imbere mu mubiri, kwangiza ibihaha, guhumura nabi, kutaryoherwa n’ibiryo, ndetse no guhora nta kabaraga ufite, benshi bifuza kubireka gusa bakabura imbaraga, kuko usanga barabaye imbata y’itabi.

Soma hano ibibi by’itabi

Twaguteguriye bimwe mubyo ushobora gukora bikagufasha kureka itabi vuba, nubwo iminsi ya mbere izakugora, gusa nyuma y’igihe gito uzaba utagishaka itabi nukurikiza ibi bikurikira

  1. Kunywesha amazi akonje umuheha no kurya ibiryo bicye

Kunywesha umuheha amazi akonje bisa nk’ibisimbuye gukurura umwotsi w’itabi, ubwonko bubifata kimwe, bityo bugasohora umusemburo witwa dopamine, utuma wumva wishimye. Uyu musemburo kandi ukora akazi ko gukuraho intekerezo mbi n’ibihe bibi bituma wumva ushatse itabi.

Kurya ibiryo bicye icyo bifasha nuko bigabanya ubushake bwo kunywa itabi

  1. Irinde inzoga

Inzoga nicyo kintu cya mbere gituma abantu benshi bibuka kunywa itabi, kabone nubwo baba batabikunda mu buzima busanzwe. Ibi biterwa ni iki? Ubusanzwe inzoga zikuraho kwifata kose wari ufite mu buzima busanzwe, niba wari ufite gahunda yo kureka itabi zigahita zibyangiza.

  1. Zirikana koza amenyo kenshi gashoboka

Bumwe mu buryo bwagufasha kureka itabi vuba, ni ukoza amenyo kenshi kandi buri gihe. Iyo mu kanwa hahumura neza ndetse wumva haryoshye, bituma itabi ribiha. Koza amenyo kenshi gashoboka byagufasha, bityo mu gihe wumvise ushaka itabi ukanga gutakaza iyo mpumuro n’ubwo buryohe.

  1. Buri munsi haranira gukora imyitozo ngorora mubiri

Imyitozo ifasha mu kurangaza no kwibagiza ibintu byose byakugize imbata harimo n’itabi. Iyo umubiri wawe uwukoresha cyane, ubwonko bwohereza mu mubiri imisemburo itandukanye ituma wumva umerewe neza ndetse uruhutse, bityo bikagabanya stress. Niba ushaka kureka itabi, tangirira ku myitozo yoroshye cyane nko kugenda n’amaguru, nuramuka ubishoboye uzahitemo n’izindi sport washobora gukora. Icyo ugomba kwitaho cyane, ni ukubikora buri munsi cyane cyane mu minsi ya mbere ukireka itabi.

  1. Shaka uburyo ujya ahantu hatuma utibuka kunywa itabi

    Niba ufite inshuti mukunda gusangira itabi, irinde izo nzira, wirinde cyane kuba aho bari. Ahubwo igihe cyose ushatse kunywa itabi, uharanire kujya ahantu bitakorohera kurinywa, yaba mu nshuti zitanywa itabi, mu rusengero, mu ruhame cg ahandi hose bitazakorohera kunywa itabi. Uko uzagenda uba ahantu bitakorohera kurinywa niko kurishaka bigenda bigabanuka.

    1. Shaka ikindi kintu uzajya ushyira mu kanwa

    Ku bantu bamwe na bamwe banywa itabi bagamije gushaka icyo bashyira mu kanwa. Mu mwanya w’itabi ushobora kurisimbuza bombo zo ku gati, cg ikindi washyira mu kanwa gisimbura itabi, hari n’amatabi (ariko atabamo nicotine) acuruzwa muri farumasi, afasha mu kureka itabi. Iki ngenzi ugomba kwitaho mu minsi ya mbere ni ukuba buri gihe ufite ikintu gisimbura itabi mu kanwa kawe.

    1. Irinde ibihe n’ibintu byose bituma utekereza itabi

    Akenshi kumererwa nabi no kugira intekerezo mbi; nko kugira stress, gutongana, umujinya, ikimwaro, ubwoba ni zimwe mu mpamvu bamwe bahita bashaka itabi. Ibihe bibi bigirwa kandi bigera kuri buri wese, niba unywa itabi ntukwiye kumva ko ari wowe wenyine. Niba nyuma y’ibi bihe byose wumvise urishatse, shaka ibindi uhugiraho bikurangaza nko kuba wavugisha inshuti cg ukajya aho ziri, cg ikindi icyaricyo cyose kigushimishije ku buryo kurishaka bishira.

    Icyi ngenzi utagomba kwibagirwa niba ushaka kureka itabi, ugomba gusaba uwo mubana, inshuti mwirirwana kenshi cg undi wese wizeye wagufasha, ushoboye kubona uwaretse itabi byarushaho kugufasha no kugutera ingabo mu bitugu. Buri wese ukwifuriza kureka itabi, uziko akwitayeho azagufasha kuba wahangana no kuba imbata yaryo bityo urugendo rwo kurireka rukorohera.

Kureka itabi ntago biba byoroshye, mu gihe utangiye urugendo ruba rugoye nubwo wenda ushobora kwihangana ibyumweru 2 bikakunanira, gutsindwa inshuro 1 ntibivuze ko utsinzwe burundu, ushobora gukomeza kugerageza kugeza igihe uzashobora kureka itabi burundu, maze ukabaho ubuzima buzira nicotine no kwangiza ibihaha byawe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Articles

Back to top button