Politike

Jean Paul Ntagara akomeje kunyomoza Kayumba Nyamwasa kukibazo cya Ben Rutabana aho yamugereranyije na Bagosora, avuga n’imikoranire ya RNC na P5

Umuryango n’inshuti za Ben Rutabana n’umuryango w’Abanyamerika utegamiye kuri Leta  uzwi nka International Relief and Human Rights initiative (IRHRI) bakomeje kotsa igitutu inzego z’umutekano za Uganda ngo zishyire ahagaragara Ben Rutabana ; Kayumba Nyamwasa nawe nyuma y’igihe aruca akarumira yaje kumvikana kuri Radio rutwitsi ya RNC Itahuka, yumvikanisha ko Ben Rutabana atari muri Uganda ahubwo ari mu Rwanda, kandi bizwi neza ko ari inyuma y’abamushimuse.

Jean Paul Ntagara na Isata Mugema bahoze muri RNC bagereranyije amagambo ya Kayumba Nyamwasa ubwo yasubizaga abavuga ko Ben Rutabana ari muri Uganda agira ati « Niba Ben Rutabana ari muri Uganda muzazane ifoto ye » namwe yavuzwe n’umwicanyi ruharwa ufatwa nk’umucurabwenge wa Jenoside yakorewe Abatutsi Theonetse Bagosora, ubwo yabwiraga umunyamakuru ati « Uzanyereke abo nishe niba unyita umwicanyi ».

Nyuma yo kurigisa Rutabana, ubu Kayumba Nyamwasa na Vuvuzela ye Serge Ndayizeye bashishikajwe no guhakana ibyaha ahubwo arinako bashinyagurira umuryango we. Nkuko Jean Paul Ntagara yabigarutseho kuva iki kibazo cyaba, uwagiye akibaza wese yiswe umugambanyi bakavugako bo bakorera Kigali none byarangiye abirukanwe bashinze ishyaka. Amakuru agera kuri Rushyashya aravugako abitandukanyije na Kayumba Nyamwasa muri Uganda bagerageje gutererana inzego z’umutekano za Uganda zikabata muri yombi.

Ubu biravugwa ko igikuba cyacitse mu banyarwanda bari inyuma ya Deo Nyirigira na Turayishimye cyane cyane abazwi ko bari kurutonde rw’abagiye guhura na Deo Nyirigira I Mbarara kuko abafashwe bamaze gutanga amazina yabo, aho batuye, nomero zabo za telephone  n’indi migambi yabo yose.

Jean Paul Ntagara kandi yagarutse ku ikinamico ryakozwe na RNC ku ibura rya Ben Rutabana ryari riyobowe na Richard uba muri Amerika ariko bikaza gutunguranwa bitangajwe na Cassien Ntamuhanga w’Abaryankuna. Rushyashya yagiye igaruka kenshi ku mikoranire ya hafi hagati ya Kayumba Nyamwasa na Cassien Ntamuhanga kugeza naho yashakaga kumusimbuza Jean Paul Turayishimye nk’umuvugizi wa RNC ariko Cassien avuga ko byaba byiza akomeje kugira ishyaka rye kugira ngo bigaragare ko RNC ifite andi mashyaka bakorana.

Jean Paul Ntagara yagize ati « Ntawe utabizi ko Cassien Ntamuhanga akorana na Kayumba Nyamwasa, ndetse yagaragaye mu gihugu cya Uganda, aho ariwe wagiye kugura ibikoresho bya Radio ya RNC afite impapuro zigaragaza ibiciro by’ibikoresho (Proforma) »

Jean Paul Ntagara yagarutse kandi ku rugendo rwa Ben Rutabana mbere yuko Kayumba amurigisa, ko yakoranye inama n’abayobozi bose ba RNC muri Amerika akabasobanurira iby’urugendo rwe ndetse n’ibikorwa yateguye (aha Ntagara yavugaga ibikorwa bya gisirikari bya P5 nubwo atatoboye ngo abivuge kuko yaba agaragaza uruhare rwa Ben Rutabana avugira) maze bakamuha amashyi ndetse bakamushimira.

Jean Paul Ntagara yagize ati « Urugendo rwe kuva ahaguruka kugera ageze Uganda, Kayumba Nyamwasa yari abizi kuko abamwakiriye, nibo baha amakuru Kayumba, yaba Deo Nyiligira cyangwa umuhungu we Felix Mwizerwa, ndetse yakirwa na Epimaque Ntamushobora amaze kuvugana na Kayumba Nyamwasa »

Jean Paul Ntagara kandi yemeje ko yasabwe n’abayobozi be koherereza amafaranga Prossy Bonabana na Sula Nuwamanya bitwa ko bakorera imiryango itegamiye kuri Leta kandi mu byukuri bakorera RNC. Bagarutse ku buryo Kayumba Nyamwasa yangiza imisanzu ayishyira mu bucuruzi bwe icyo yatangiwe ntigikoreshwe.

Mu bindi bagaragaje amavu n’amavuko y’ingabo za P5 n’uburyo zatereranwe na Kayumba Nyamwasa agakoresha imitungo ya P5 mu izina rye bwite. Berekanye kandi uburyo Faustin Ntilikina, Ex FAR wo muri RUD Urunana yakoranaga bya hafi na Kayumba Nyamwasa.

Nta munsi w’ubusa bwacya kabiri muri RNC nta Bombori bombori dore ko ubu umwe ari guhiga undi ku buryo bweruye

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Articles

Back to top button