Ubuzima

Jose Mourihno agarutse muri premier league hamwe na Tottenham

Ikipe ya Tottenham Hotspurs kumunsi w’ejo hashize nibwo yatangaje ko yamaze gutanukana numutoza wumunya Argentina wayitozaga mugihe cy’inyaka itanu ishize Mauricio Pochettino wayijemo muri 2014 avuye muri Southmphton.

Umunya Portugal José Mourinho w’imyaka 56 yamaze kwemezwa nk’umutoza mushya wa Tottenham Hotspurs yo mu gihugu cy’ubwongereza, asimbuye umunya Argentina Mauricio Pochettino wasezerewe nyuma y’imyaka 5 n’igice atoza iyikipe.

Mourihno nyuma yo gutandukana na Manchester United muri 2018 ntayindi kipe yigeze atoza , akaba yarakoraga nkusesengura imikino ya shampiyona y’ubwongereza(Premier League) kuri televiziyo Sky.

Jose Mourihno asimbuye Mouricio Pochettino kugutoza Tottenham Hotspurs nyuma yaho mu myaka itanu n’igice Mouricio yamaranye niyikipe ntagikombe cya shampiyona yigeze ayihesha gusa akaba yarayigejeje kumukino wanyuma wa UEFA Champions League mu mwaka ushize w’imikino 2018/19.

Ubuyobozi bwa Tottenham nyuma yo kutishimira umusaruro wa Mouricio kuri uyu wa kabiri nibwo bwafashe icyemezo cyo gutandukana nuyu mutoza , bwemeza Jose Mourihno nkumutoza mushya w’iyikipe`

Amakuru dukesha urubuga www.tottenhamhotspur.com nuko Jose Mourihno ntagihindutse arumutoza wa Tottenham kugera kumpera z’umwaka w’imikino 2022/23.

Jose Mourihno na Mouricio Pochettino

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Articles

Back to top button