Kunshuro yambere mu rwanda hateguwe igitaramo gihuza abana bamurika imideli by’umwihariko abafite ubumuga butandukanye
Ku nshuro yambere hano mu Rwanda hateguwe igitaramo kizahuza abana bafite impano yo kumurika imideli by’umwihariko abafite ubumuga butandukanye kizabera muri Serena Hotel kuri iki cyumweru tariki 15 ukuboza 2019.
Iki gitaramo cyahawe izina rya”Kid’s Fashion Runway” kiri gutegurwa kubufatanye na Kompanyi ya Real Ushering Agency ndetse na Kid’s Fashion Runway mu rwego rwo kwegerana n’abana bafite ubumuga butandukanye ndetse no kwishimana nabo muri izi mpera z’umwaka wa 2019, bityo bakaba basaba ababyeyi ndetse n’abarezi muri rusange kuzana abana kugirango bagaragaze impano zabo ndetse banishimane na bagenzi nabo.
Mu kiganiro n’itangazamakuru izi Kompanyi zombi zahamije ko iki Gitaramo ari ngaruka mwana kandi kizajya kibera mu bihugu byose bigize akarere u Rwanda ruherereyemo birimo Uganda,Burundi,Kenya,ndetse na Tanzania.
Kwinjiramuri iki gitaramo n’amafaranga ibihumbi makumyabiri (20000)mumyanya y’icyubahiro ndetse n’ibihumbi icumi ahasigaye (10000) kizatangira samoya z’umugoroba kandi ngo buri mwaana azahabwa umwanya wo kugaragaza impano ye bityo ngo ntamubyeyi ukwiye kubuza umwana amahirwe yo kwishimana nabandi bana harimo n’abaturutse mu bihugu bituranye n’urwanda