Imikino

Hasigaye iminsi ibiri yonyine maze Basketball African League’BAL’ rigatangira i Kigali

Patriote ikomeje imyitozo ikomeye mbere y'uko imikino itangira aho izatangira ihiganwa na J.K,T yo muri Tanzaniya

Impuzamashyirahamwe y’umukino wa Basketball ku isi ’FIBA’ yashyize hanze uko amakipe azatangira akina mu mukino ya mbere y’amajonjora ya kabiri ’Elite 16’ yo mu itsinda H rigizwe n’amakipe umunani yo muri Afurika y’Iburasirazuba.

Imukino Ibanziriza iyindi Izaba tariki 17 Ukuboza 2019 aho ku i saa 12h30’ muri Kigali Arena uzahuza G.N.B.C na U.N.Z.A Pacers, ku i saa 15h00 Ferroviario izakina na Cobra Sports, ku i saa 17h30’ K.P.A ikine na City Oilers naho ku i saa 20h00 Patriots yo mu Rwanda icakirane na J.K,T yo muri Tanzania.

Patriote Basketball Club yegukana igikombe cya shampiyona muri Kigali Arena

Patriots BBC iri mu itsinda rya mbere aho iri kumwe n’amakipe arimo; G.N.B.C yo muri Madagascar, U.N.Z.A Pacers yo muri Zambia na J.K.T yo muri Tanzania.
Itsinda rya kabiri rigizwe na K.P.A yo muri Kenya, Ferroviario Maputo yo muri Mozambique, Cobra Sports yo muri Sudani y’Amajyepfo na City Oilers yo muri Uganda.

Uko imikino izagenda iba

Amakipe abiri ya mbere muri buri tsinda ni yo azazamuka muri 1/2, aho iya mbere yo mu itsinda A izahura n’iya kabiri mu gihe iya mbere mu itsinda B izahura n’iya Kabiri mu itsinda rya mbere, amakipe abiri azatsinda ahurire ku mukino wa nyuma.
Biteganijwe ko ukwezi k’ Ukuboza 2019 aribwo amakipe abiri ya mbere muri buri tsinda n’ayandi ane azahabwa ’Wild Card’ azakomeza agasanga ayandi atandatu afite itike ya 1/2 yo mu bihugu bifite amakipe akomeye muri Africa aribyo; Angola, Nigeria, Tunisia, Misiri,Morrocco na Senegal, imikino ikazabera muri Kigali Arena muri Werurwe umwaka utaha.

Kigali Arena izakira imikino y’ijonjora rya kabiri rya BAL guhera kuri uyu wa mbere

Nkwibutseko kandi iyi Kigali Arena ariyo izakiraimikino yanyuma ya Basketball African League’BAL’

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Articles

Back to top button