Ubuzima

Menya indwara 5 zizahaza zidakunze kwerekana ibimenyetso z’ikigufata

Nubwo tumaze iminsi tubabwira ku bimenyetso byakwereka ko wibasiwe n’indwara runaka, bityo ukaba wakwihutira kugana ivuriro hakiri kare, nyamara hari indwara zimwe na zimwe zishobora kukwibasira ntizibe zagaragaza ikimenyetso na kimwe, uretse mu gihe zigeze kure.

Dore zimwe mu ndwara zikunze kwibasira abantu benshi, ariko ntizigaragaze ibimenyetso zikigufata, zikaba zatangira kugushegesha zigeze ku rwego rwo hejuru, bityo kuzivura bikagorana.

Hypertension cg umuvuduko ukabije w’amaraso

Umuvuduko ukabije w’amaraso nawo ni ngombwa kuwisuzumisha

Kimwe cya kabiri cy’abantu bibasirwa n’umuvuduko ukabije w’amaraso, babimenya ari uko bagiye kwisuzumisha kwa muganga, ntibipfa koroha ko umenya ko wibasiwe n’iyi ndwara. Bimwe mu bimenyetso biyigaragaza nko kuribwa umutwe, cg kumva utamerewe neza mu mubiri benshi barabyirengagiza bakabyitiranya n’utundi turwara tworoheje cg kutamererwa neza muri rusange.

Uburyo bwiza ushobora kumenya ko urwaye hypertension ni ukwipimisha umuvuduko w’amaraso byibuze buri mezi 6.

Diyabete cg indwara y’igisukari

Niba ufite ibiro bitajyanye n’uburebure bwawe, ukaba kandi ukunze kwirirwa wicaye , ni ngombwa kwisuzumisha indwara ya diyabete buri mwaka.

Isukari nyinshi mu maraso akenshi ntikunze kwerekana ibimenyetso iyo ikiza, ibimenyetso nko kumva uhorana inyota, guhorana inzara, gutakaza ibiro n’ibindi bibazo ku ruhu ntibikunze kugaragara iyo iyi ndwara ikigufata.

Kanseri y’ibihaha

Kanseri y’ibihaha nayo nindwara mbi cyane umuntu atamenya ko yayanduye

Imwe muri kanseri zihitana benshi ku isi, kanseri y’ibihaha akenshi ntiyerekana ikimenyetso na kimwe mu maza yayo.

Ikindi kandi, ni uko ibimenyetso bigaragara hashize igihe kinini cyane, kanseri yaramaze kwangiza ibihaha cyane. Akenshi ikunze kugaragaza ibimenyetso iyo itangiye gukwirakwira no mu bindi bice by’umubiri.

Indwara yo kubura umwuka mu gihe usinziriye

Abantu bakunze kugira ibibazo mu buhumekero, nko guhumekera mu kanwa cg kugona cyane bari mu bibasirwa cyane n’iyi ndwara yo kubura umwuka usinziriye. Kubera ko akenshi uba utabizi (kuko uba usinziriye), biragoye kuba wabona ikimenyetso na kimwe.

90% by’abibasirwa n’iyi ndwara ntibapfa kwivuza, cg se n’abaganga ntibamenye uko babavura neza, bityo uko igenda ikura ikaba yarushaho kukumerera nabi.

Indwara yibasira amaso yitwa glaucoma

Indwara y’amaso ya glaucoma ni imwe muzifata umuntu akaba atapfa kubimenya

Glaucoma ni indwara yibasira amaso ikaba yatera ubuhumyi, iyi ndwara igaragazwa no kuzana amazi menshi mu maso imbere bitera imitsi y’amaso kugenda yangirika buhoro buhoro, kugeza bigeze ku buhumyi.

Umurwayi wayo ashobora kugaragaza rimwe na rimwe kutareba neza no kureba ibicyezicyezi by’igihe gito, hanyuma bikagenda, bikaba byatuma ucyeka ko utarwaye.

Muri rusange, indwara zimwe na zimwe kandi zikomeye hari igihe mu maza yazo zitagaragaza ibimenyetso.

Niyo mpamvu ukangurirwa byibuze rimwe mu mwaka kwisuzumisha uburyo ubuzima bwawe bumeze, ndetse ukaba wanagura tumwe mu tumashini twagufasha gupima ubuzima bwawe nk’udupima umuvuduko w’amaraso cg isukari mu maraso tuboneka muri farumasi hirya no hino.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Articles

Back to top button