Ubuzima

Sobanukirwa akamaro k’imbuto z’ipapayi mu kuvura umwijima wangijwe n’inzoga

Imbuto z’ipapayi zirasharira cyane kandi zijugunywa inshuro nyinshi igihe hategurwa ipapayi yo kurya,ariko kandi gukoresha imbuto z’ipapayi mu buryo bwiza,bivura indwara nyinshi zirimo no gufasha umwijima

Umwijima uyungurura amaraso  mu mubiri,nyuma ugasohora imyanda cyangwa uburozi buri mu mubiri,harimo n’inzoga cyangwa ibiyobyabwenge byinjijwe  mu mubiri,ukarwana no kuwusukura nubwo ushobora kunanirwa bitewe n’imyitwarire y’umuntu,ukarwara.

‘Kunywa inzoga nyinshi  mu kajagari,byangiriza uturemangingo fatizo tw’umwijima tugapfa,ibi bikaba byatuma umwijima wangirika burundu.Kunywa inzoga nyinshi kandi bituma umwijima ubyimba,ntushobore gukora inshingano zawo nk’ibisanzwe,ariko gukoresha imbuto z’ipapayi bigatuma ugurura ubuzima bwawo.

PharEasy itangaza ko imbuto z’ipapayi zikunze  kujugunywa ,zifite akamaro kanini mu mubiri wa muntu,ndetse ko zifashishwa nk’umuti kenshi mu kugabanya ibiro ku bantu bafite umubyibuho ukabije,kugabanya uburibwe bw’abakobwa bari mu mihango,kubungabunga ubuzima bw’umutima,kuzikoresha igihe umwijima wangiritse n’izindi ndwara.

Batangaza ko garama 100 z’imbuto  z’ipapayi,zitanga karori zigera kuri 558,kandi karori zizwi mu nkogera ingufu z’umubiri no kuwurinda kurwaragurika byoroshye.Izi mbuto zikungahaye kuri poroteyine, ibinure , fibre,na vitamini C.

Ndetse na vitamine n’imyunyu ngugu nka fer, calcium, magnesium, fosifore, zinc, n’ibindi.Izi mbuto z’ipapayi kandi,zikungahaye kuri aside ya monounsaturated fatty nka aside oleic ifasha umuntu gutakaza ibiro,ndetse na  polifenol na flavonoide zifite  ubushobozi bwo mu gukura uburozi mu mubiri cyangwa imyanda yakwangiriza imikorere yawo.

Uruboto rw’ipapayi ubwarwo,rufasha abagore kugabanyirizwa uburibwe bahura nabwo mu gihe cy’imihango,bitewe na Carotene ibamo,yifashishwa mu kugenzura umusemburo wa “Estrogen” ubungabunga ubuzima bw’imyorokere n’izindi ngingo zirimo amagufa.

Izi mbuto iyo zikoreshejwe neza,zifasha abagore baribwa mu gihe cy’imihango,kandi bigashira bakumva bameze neza.

Abantu bashobora kwibaza uburyo bwo gukoresha izi mbuto z’ipapayi,ariko biroroshye cyane.Dore uko wakoresha imbuto z’ipapayi mu kwivura indwara zitandukanye mu mubiri no kugira ubwirinzi buhoraho.

Izi mbuto z’ipapayi nubwo zisharira ushobora kurya imbuto zanitswe zumye neza,ukarya izuzuye ku kayiko, ukamira amazi yazo,winjiza intungamubiri zibamo mu mubiri wawe.Mu bundi buryo,ufata imbuto ukazanika zamara kuma ugakoramo ifu,iyo fu ukaba wayivanga n’amazi y’akazuyazi ukanywa nibura ikirahuri,cyangwa ukaba washyiramo n’ubuki,kugira udasharirirwa.

Bitangazwa ko ku bakoresha imbuto z’ipapayi,batagomba kurenza imbuto zuzuye ikiyiko nubwo kandi izi mbuto zikungahaye ku ntungamubiri nyinshi,hari bamwe batemerewe kuzirya.

Mu batemerewe kuzirya harimo abagore batwite,abantu bafite ibibazo by’igifu,impyiko ndetse n’abantu bafite  ikibazo cy’isukari nkeya mu mubiri wabo,cyangwa abarwaye indwara ya hypoglycemia.

The Donut Whole itangaza ko kurya imbuto nyinshi z’ipapayi,bishobora gutera ibibazo bitandukanye birimo gucibwamo,kuruka ndetse zikaba zabangamira abagore bari muri gahunda yo kuboneza urubyaro,bitewe n’uburyo bakoresheje,bityo buri wese uzikoresha,akaba agomba kutarenza ikiyiko,cyaba icy’imbuto cyangwa ifu.Vitamini iboneka mu ipapayi n’imbuto zayo,zifasha kusukura uruhu no kurukesha umuntu agasa neza.

Ibintu bito cyane bigaragara nkaho bidafite akamaro,kandi tubona byoroshye,rimwe na rimwe bigira uruhare mu gutunganya imikorere y’umubiri wacu no gukiza indwara zatunaniye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Articles

Back to top button