Ubuzima

Umutoza wa TP Mazembe asezerewe nyuma yo kunanirwa kurenga kimwe cya kane

Drazen Cvetković ushinzwe ibya tekinike niwe wasigaranye ikipe ya TP Mazemmbe nyuma y'amasaha ane gusa nyuma ikipe ya Raja Atletic casablanca yo muri Maroc ibasezereye muri 1/4

Kuri uyu gatandatu tariki ya 07 Werurwe 2020 I Lubumbashi muri Repubulika iharanira demokarasi ya Congo habareye umukino wo kwishyura mu irushanwa rihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo hano ku mugabane wa Afrika hagati ya TP Mazembe yo muri Kongo Kinshasa na Raja Atletic Casablanca yo muri Maroc, umukino warangiye Mazembe itsinze 1-0 ariko kitari gihagije ngo ikomeze kuko yari yaratsinzwe ibitego bibiri ku busa mu mukino ubanza.

uyu mugabo wanakiniye TP Mazembe akanayibera captain yirukanwe nyuma yo kumara imyaka itatu nta gikombe cyo ku ruhando nyafurika aha iyi ikipe 2018 yaviriyemo muri ¼, 2019 baviramo muri ½.

Uyu mutoza asezerewe mugihe yari ananiwe gusezerera Laja cassabranca nubwo yari yayitsinze igitego kimwe.

Pamphile Mihayo Kazembe yavutse 17 Nzeri 1976 avugira i Lubumbashi ni  umukinnyi waseze  kuri ruhago yakinaga nk’umukinnyi wo hagati.

 Mihayo yakinnye muri TP Mazembe igihe yari muri 2009 mugikombe cy’isi cy’amakarabu anayibera kapiteni 2010 ubwo bageraga k’umukino wa nyuma batsindwa na Internazional 3-0 mugikombe  cy’isi 2009, muri 2008 kandi kagize igeragezwa muri Arsenal yo muri Premier league.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Articles

Back to top button