Ubuzima

Menya Impamvu ukwiriye kwihagarika nyuma yo gukora imibonano mpuzabitsina

Kwihagarika nyuma yo gukora imibonano mpuzabitsinda bigira akamaro kanini ku mugore kuko bifasha gusohora udukoko dutera ubwandu bw’umuyoboro w’inkari n’indi myanda yose yinjirira muri icyo gikorwa.

Gukora imibonano mpuzabitsina bituma hari udukoko (microbes) dutera uburwayi tujya mu muyoboro w’inkari. Igihe izo microbes zihari, zirazamuka zikajya mu ruhago rw’inkari ari nabyo bishobora gutera ubwandu bw’umuyoboro w’inkari.

Imyanda kuba yakwinjira mu gitsina cy’umugore ntabwo bituruka gusa ku kuba umugabo yinjije igitsina ahubwo inzobere zitangaza ko no gukoresha intoki mu gihe cyo gutegurana nabyo ngo byinjiza microbes zinyuranye ari nayo mpamvu umugabo aba agomba byibuze gukaraba intoki mbere y’igikorwa cyangwa se umubiri wose, ndetse n’umugore agakaraba.

Iyo umukobwa cyangwa umugore yihagaritse nyuma yo gukora imibonano mpuzabitsina, bituma za mikorobe zisohoka mu mubiri nk’uko bitangazwa n’ikinyamakuru Sante Plus Mag aho cyagaragaje ko iyo umugore cyangwa umukobwa akoze imibonano ntahite yihagarika bimuviramo indwara zifata imyanya y’ibanga.

Ikindi inzobere zagaragaje ni uko imibonano mpuzabitsina ari inzira ikomeye itera abagore kurwara ubwandu bw’umuyoboro w’inkari ari nayo mpamvu bagirwa inama zo kunyara nyuma yo gukora icyo gikorwa.

Inzobere zitangaza ko umugore aba agomba kunyara akirangiza gukora imibonano mpuzabitsina, yatinda akamara iminota 45.

Ikindi abaganga batangaza ko aho umugabo atandukanira n’umugore ari uko kurangiza k’umugore (l’éjaculation feminine/ female ejaculation) bitabera mu muyoboro w’inkari (urètre /ureter) ari nayo mpamvu gusohora imyanda yose yaba yinjiye mu gikorwa cy’imibonano mpuzabitsina bigomba gukorwa ari uko umugore anyaye

Ubwandu bw’umuyoboro w’inkari burangwa n’iki?

– Kubabara no kokera uri kunyara

– Gushaka kujya kunyara cyane kandi wanajyayo ukanyara duke

– Kuribwa mu kiziba cy’inda no mu gice cy’umugongo cyo hasi

– Kumva unaniwe cyane ukanahondobera

– Inkari zinuka, zijimye, rimwe na rimwe hakazamo n’amaraso

– Iyo mikorobe zigeze mu mpyiko uratengurwa ukagira n’umuriro

Nuramuka ubonye kimwe cyangwa byinshi muri ibi bimenyetso usabwe kwihutira kugana muganga

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Articles

Back to top button