Udushya

Ntibisanzwe: Nyuma y’uko Injangwe ifatanywe ibiyobyabwenge ikajyanwa muri gereza byarangiye itorotse

Mu gihugu cya Sri Lanka, injangwe yari iherutse gufungwa n’abashinzwe umutekano izira kwinjiza muri gereza ibiyobyabwenge,sim card ndetse n’agakoresho babikaho amakuru kitwa memory chip, yamaze gutoroka irigendera.

Nk’uko byatangajwe na Polisi yo muri icyi gihugu yavuze ko iyi njangwe yafashwe n’abacungagereza ba gereza yo muri Welikada kuwa Gatandatu w’icyumweru dusoje. Polisi Bivugwa ko iyi nyamaswa yageragezaga kwinjiza biriya bintu muri gereza ya Welikada iri mu murwa mukuru wa Sri Lanka, Colombo.

Nk’uko byatangajwe n’ikinyamakuru cyo muri iki gihugu, iyi nyamaswa yatorotse aho yari yashyizwe muri gereza ku munsi wo Cyumweru. Gusa nyuma y’ibi ubuyobozi by’iyi gereza ntacyo bwatangaje.

Ntabwo ari iyi nyamaswa gusa ifashwe kuko no mu cyumweru cyashize, Polisi yo mu gihugu cya Sri Lanka yafashe igisiga cyakoreshwaga n’abacuruzi b’ibiyobyabwenge mu gutwara ibiyobwabwenge.

Source: Dailymail

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Articles

Back to top button