Rayon sport idafite Sarpong na Dagnogo itsinze ivuye inyuma naho APR FC ikomeza inzira igana kugikombe
Kuri uyu wa gatatu tariki 4 Werurwe 2020, hakinwaga imikino ine y'umunsi wa 21 wa shampiyona itarabereye igihe kubera imikino ya gicuti yakinwe n'ikipe y'igihugu y' u Rwanda 'Amavubi' mu kwezi gushize kwa 'Gashyantare 2020'.
Etincelles FC yari yakiriye Rayon Sports FC kuri stade Umuganda y’akarere ka Rubavu, mu mukino wasojwe Etincelles FC itsinzwe ibitego 2-1, nubwo ari yo yabanje kubona inshundura.
Etincelles FC yatozwaga bwa mbere n’umutoza mushya Callum Haun Serby kimwe na Andre Cassa Mbungo watozaga umukino we wa mbere mu ikipe ya Rayon Sports.
Etincelles FC yafunguye amazamu ku munota wa 18 ku gitego cyanjijwe na Itangishaka Ibrahim ari na cyo cyasoje iminota 45′ y’igice cya mbere cy’umukino.
Mu minota y’igice cya Kabiri Rayon Sports yagowe no kubona ibitego ariko byose birangira igobotswe na Sekamana Maxime ndetse na Sugira Ernest bose yavanye muri APR FC, babasha gukura amanota atatu i Rubavu.
Mu mukino w’umunsi, ikipe ya APR FC yakiriye inatsinda Police FC igitego kimwe ku busa mu mukino wabereye kuri stade ya Kigali i Nyamirambo.
Igitego rukumbi cyabonetse muri uyu mukino, cyinjijwe na rutahizamu Usengimana Danny watsindaga Police FC yahoze akinira mu myaka itatu ishize, ahesha APR FC kwisanzura ku mwanya wa mbere w’urutonde rwa shampiyona.
Mu yindi mikino, Sunrise FC yatsindiwe kuri stade ya yo ‘Golgota’ na Musanze FC ibitego 2-1, mu gihe Bugesera FC yatsinzwe na Marines FC igitego kimwe ku busa (1-0) kuri stade y’akarere ka Bugesera.
Dore uko imikino yose y’umunsi wa 21 yagenze: