Ubuzima

ikipe ya Police yamaze kugeza ibarwa muri Ferwafa igaragaza akarengane yabonye mumukino w’umunsi wa 21 ese biracura iki?

K'umunsi wa 21 wa shampiyona ikipe ya Police yari yakinnye na APR umukino uza kurangira ari igitego kimwe cya APR FC k'ubusa bwa Police nyuma y'umukino wakomeje gucicikana video igaragaza uburyo Police FC yimwe penaliti.

Umusifuzi wasifuye umukino

K’umunsi wa 21 wa shampiyona ikipe ya Police yari yakinnye na APR umukino uza kurangira ari igitego kimwe cya APR FC k’ubusa bwa Police nyuma y’umukino wakomeje gucicikana video igaragaza uburyo Police FC yimwe penaliti.

muri uyu mukino nkuko bigaragazwa mu iyi baruwa ikipe ya Police FC yashyikirije Ferwafa iragaraza ko umukinnyi wayo IYABIVUZE Osee yateye umupira ugaruzwa amaboko na myugariro wa APR Buregeya Prince, Police FC yagombaga guhabwa penaliti ntiyayihabwa.

bityo rero ikipe ya Police FC ikaba isabwa kurenganurwa nkuko bigaragazwa mu ibaruwa.

ni ibarwa yandikiwe na umunyabanga mukuru wa Ferwafa bwana Uwayezu François Regis, bikamenyeshwa kandi na Komisiyo ishinzwe imisifurire muri Ferwafa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Articles

Back to top button