Ubuzima

umunsi wa 22 wa shampiyona ese twitege iki? nibande batemerewe gukina? Dore abasifuzi bazayobora imikino

kuri uyu wa gatanu nibwo umukino bufungura imino yose y'umunsi wa 22 kuri stade ya Kigali.

kuri stade ya Kigali uyu munsi wa gatanu ikipe ya Gasogi iraza kuba yakira Espoir nyuma yawlho umukino wabere warangiye ari Espoir itsinze nyamara umuyobozi wa Gasogi ntabyemere dore ko byavuzwe ko umuzamu wa Gasogi ariwe wabatsindishije.

indi mikinonyose izakinwa kuri uyu wa gatandatu uvanyemo umukino umwe twakwita nk’umukino w’umunsi uzahuza Police iherutse gutsindwa na APR izaba yakiriye AS Kigali kuri stade ya Kigali umukino uzakinwa kucyumweru.

APR FC izaba yamanutse i Huye icakirana na Mukura, Rayon sport izaba iri kuri Stade ya Kigali yakira Musanze, Heroes yakira Kiyovu sport i Bugesera, Gicumbi izaba yakirira bwa mbere i Gicumbi yakire Sunrise FC, Muhanga izaba yakira Bugesera ya Masudi Djuma naho iburengerazuba kuri stade Umuganda  ruzaba rwambikanye Hagati y’abaturanyi Marine yakira Entincelles.

Abakinnyi batemerewe gukina uyu mukino:

  • Mutatu Mbedi Manase (Gasogi United)
  • Mugisha François ‘Master’ (Bugesera FC)
  • Gatoto Serge (Espoir FC)
  • Nkurunziza Felicien (Espoir FC)
  • Mushimiyimana Regis (Sunrise FC)

Abasifuzi bazasifura imikino yose:

  • Gasogi vs Espoir

Nsabimana Celestin, uza kuba ari hagati mu kibuga, Safari Hamissi, Ayubusa Pacifique bazungiriza, mu gihe Mulindangabo Moise aza kuba ari umusifuzi wa kane.

  • Heroes vs Kiyovu

Ahishakiye Balthazar hagati, Sangwa Olivier na Ndagijimana Peace Eric nk’abungiriza mu gihe Umutoni Aline nk’umusifuzi mpuzamahanga azaba ari umusifuzi wa kane.

  • Gicumbi vs Sunrise FC:

Uyu mukino wahawe Hakizimana Louis nk’umusifuzi mpuzamahanga akazaba ari hagati mu kibuga, akazaba yungirijwe n’undi musifuzi mpuzamahanga Mutuyimana Diedonne nk’umwungiriza wa mbere na Habimana Djaffar nk’umwungiriza wa kabiri, mu gihe Muneza Vagne azaba ari umusifuzi wa kane kuri uyu mukino.

  • Marine na Entincelles:

Iyi Rubavu derby yahawe kuzayoborwa na Ngabonziza Jean Paul uzaba ari hagati mu kibuga, akazaba yungirijwe na Maniragaba Valery nk’umwungiriza wa mbere na Itangishaka Ignace nk’umwungiriza wa kabiri, mu gihe Nsabimana Claude azaba ari umusifuzi wa kane aha.

  • Mukura VS APR FC:

Uyu mukino wahawe abasifuzi babiri mpuzamahanga, Ruzindana Nsoro uzaba ari hagati mu kibuga, Simba Honore na Mugabo Eric nk’abungiriza, mu gihe Ngaboyisonga Patrick azaba umusifuzi wa kane i Huye.

  • Rayon Sport na Musanze:

Uyu mukino wahawe abasifuzi batatu mpuzamahanga, bayobowe na Ishimwe Claude uzaba ari hagati mu kibuga, akazaba yungirijwe na Hakizimana Ambroise nk’umwungiriza wa mbere na Murangwa Sandrine nk’umwungiriza wa kabiri, mu gihe Akingeneye Hicham azaba ari umusifuzi wa kane kuri stade ya Kigali.

  • Police FC na As Kigali:

Nizeyimana Is’haq niwe wahawe kuzayobora uyu mukino, akazaba ari hagati mu kibuga, akazaba yungirijwe n’umusifuzi mpuzamahanga Bwiriza Nonati nk’umwungiriza wa mbere na Ndayisaba Saidi nk’umwungiriza wa kabiri, mu gihe Ngabonziza Dieudonne azaba ari umusifuzi wa kane aha.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Articles

Back to top button