U Bufaransa:Polisi igeze aho kugirirwa impuhwe n’umuturage ngo imyigaragambyo ihagarare
Umwana uherutse kuraswa na polisi y’ubufaransa yatumye habaho imyigaragambyo ya karundura polisi inanirwa ku yihagarika nono nyirakuru w’umwana wa rashwe yasabye ko imyigaragambyo yahagarara ikareka kwangiza ibintu byinshi.
BFMTV kuri iki Cyumweru, yavuze ko nubwo abigaragambya babitewe n’uburakari bw’urupfu rw’umwuzukuru we, aho bigeze bikwiriye guhagarara.
Umugore wahawe izina rya Nadia aganira na BFMYV yagize Ati “Ndasaba abantu bari kwangiza, mubihagarike. Mwisenya inzu, amashuri cyangwa ngo mushwanyaguze imodoka rusange. Hari ababyeyi nkanjye bagenda muri izo modoka, hari ababyeyi nkanjye bagenda mu mihanda.”
Yongeyeho ko iyi myigaragambyo n’abagizi banabi bihishe inyuma yúrupfu rw’umbana we bakaba barimo gukora ubugizi bwa nabi bityo akaba atabishyigikiye akanasaba ko iyi myigaragambyo yahagarara.
Guhera kuwa kabiri w’icyumweru gishize u Bufaransa bwibasiwe n’imyigaragambyo ikomeye nyuma y’iraswa ry’umwana w’imyaka 17 witwa Nahel M ufite ubwenegihugu bw’u Bufaransa na Algeria.
Akaba yararashwe n’Umupolisi amuziza ko yamuharitse mu muhanda undi akanga kubikora.
Nubwo inzego z’umutekano zahise zita muri yombo umupolisi warashe Nahel, hadutse imyigaragambyo ikomeye yageze no mu bindi bihugu nk’u Busuwisi n’u Bubiligi.
Abapolisi basaga 45 000 nibo boherejwe mu mihanda guhangana n’abigaragambya, abantu basaga 1300 bakaba bamaze gutabwa muri yombi.
Byatumye Perezida Emmanuel Macron asubika uruzinduko yari afite mu Budage kuri iko Cyumweru kubera ubukana bw’imyigaragambyo ikomeje kuyogoza ibice bitandukanye by’u Bufaransa.